Ibya Boby wine birarangiye ntazasubira kwiyamamaza

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, zarashe zinakomeretsa abashyigikiye Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka ’Bobi Wine’, barimo n’umwe mu bapolisi bashinzwe kumurinda, ASP Kato.

Byabereye mu gace ka Kayunga Bobi Wine yiyamamarijemo kuri uyu wa Kabiri, ubwo Polisi yarasaga amasasu n’ibyuka biryana mu maso itatanya ibihumbi by’abari baje kumushyigikira.

ASP Kato uri mu bashinzwe gucungira umutekano Bobi Wine, yakomerekejwe cyane mu mutwe ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Bobi Wine abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko abamushyigikiye benshi barimo n’umu-Producer we bakomerekejwe cyane na Polisi, bihutishirizwa kwa muganga.

Ati: “Igisirikare na Polisi bongeye kutwataka muri Kayunga. Barashe babakomeretsa cyane abagize ikipe yacu barimo umu-Producer wanjye Dan Magic n’umupolisi ushinzwe kuncungira umutekano, ASP Kato. Abenshi bararembye. Amavuriro ari hafi hariya ari guhatwa ibyuka biryana mu maso.”

Polisi ya Uganda yarashe kuri Bobi Wine, nyuma y’umunsi umwe itangaje ko iri gukora iperereza ku mpanuka yabereye ahitwa Mayangayanga muri Mokono irimo abashyigikiye Bobi Wine.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko iyo mpanuka yasakiranyije imodoka imwe ya Polisi na moto ebyiri.

Yavuze ko moto imwe yanyereye igwa mu modoka ya Polisi yari inyuma yayo, umuntu umwe yitaba Imana nyuma yo gukomereka cyane.

Polisi ivuga ko hari abashyigikiye Bobi Wine batanu bakomeretse ubwo imodoka bagendagamo yagongwaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *