Ibaruwa ifunguye yanditswe na FDLR ku Burundi ntacyo izabafasha

Ku munsi w’ejo ku wa taliki ya 13 Ukwakira, 2020 Umutwe washyizwe ku rutonde rw’indi ikora iterabwoba witwa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) wasohoye ibaruwa uvuga ko ushyigikiye ko Leta y’u Burundi yirukana Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda.

Uku kubirukana byari bimaze iminsi bitangajwe n’Umukuru wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurukiye.

Imwe muri radio zikorera mu Burundi yitwa Radio Publique Africaine (RPA) iherutse gutambutsa ijwi rya Gen Nkurukiye asaba abaturage kuzajya batungira agatoki Polisi umuntu wese uvuga Ikinyarwanda kugira ngo imubaze ikimugenza.

RPA ivuga ko Nkurikiye yabisabye abatuye u Burundi ubwo yari yagiye gusura Umurwa mukuru Gitega. Hari taliki 08 Ukwakira (Gicugutu mu Kirundi), 2020.

Icyo gihe Pierre Nkurikiye yagize ati:“Akamo twagira ngo dutere Abarundi ni uko borushirizaho kurikanura. Ibibazo by’umutekano…kirazira gusamara. Aba bantu bose b’abanyamahanga bibonekeza, cane cane muri ino minsi haba mu bisagara canke ahandi, ntibagoye mbere no gutora (kubamenya) kuko usanga abenshi bivugira Ikinyagwanda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *