Huye : Gusabiriza utaragera ku myaka 16 y’ubukure bakwiriye kutaguha

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko ikibazo cy’abana bagaragara mu Mugi wa Butare, hari ubwo giterwa n’uko hari abantu bagira ibyo babaha bigatuma batava mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa 23 Ukuboza 2020, yavuze ko ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara i Huye kibahangayikishije kuko bahora banashaka umuti urambye.

Avuga ko bakora imikwabu kugira ngo abana basubire mu miryango yabo kuko ari uburenganzira bwabo kurererwa mu muryango, akaba yanajya ku ishuri.

Ati “Iyo umwana yaje mu muhanda akugana icyo umuhaye gituma atahava.”

Mayor Sebutege avuga ko ari ubufatanye bwa buri wese kuko iyo uhaye umwana mu muhanda nk’ifunguro cyangwa ibiceri akomeza kumva ko mu muhanda hari icyo ahabonera ntahave.

Bamwe mu bana bagaragara mu muhanda bumvikana bemeza ko bagira ikibazo cyo kubura amafunguro iwabo bigatuma bafata umwanzuro wo kuza gufunguza mu Mugi i Huye.

Mayor Sebutege Ange avuga ko nk’ubuyobozi iyo hari umuryango ufite ikibazo inzego z’ibanze zegera abaturage buri wese kigashakirwa igisubizo kuruta uko umwana yaza mu muhanda nkaho ari cyo gisubizo.

Ati “Ahubwo tuba duhombye kabiri, ari uburere umwana arabubura ari ubwo mu muryango n’ubwo mu ishuri, agakurana imico mibi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko bwigeze kuganira uko umuntu abura ikintu gifatika kiri mu rugo nk’itungo akabigeza ku buyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ariko umwana yabura nta bigeze ku buyobozi ngo banafatanye kumushaka.

Sebutege avuga ko harimo kudohoka no kwirengagiza inshingano z’ababyeyi, bityo akabasaba ko batangira no guhana ababyeyi bameze nkaho baha amabwiriza abana babatuma mu muhanda, kuko ngo ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku mwana bitabayeho umubyeyi akabibazwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *