Hari abamotari basuzuguye Police none bigiye kubakoraho

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yasohoye urutonde rw’abatwara ibinyabiziga 209 bavugwaho kurenga ku mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga nyuma y’amasaha yagenwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ndetse bakanasuzugura Abapolisi.

Urutonde rushya rw’abantu 209 bafashwe batwaye ibinyabiziga bakarenga ku mabwiriza abuza ingendo za nijoro  mu masaha yashyizweho na Leta, ndetse hakaba harimo n’abasuzuguye Abapolisi ubwo babaga barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 rwasohowe ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu.

Abashoferi 209 basabwe ko bitarenze tariki ya 18 Mutarama 2021 bazaba bitabye ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,  aho rikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Barimo 143 bari batwaye imodoka, na 66 bari batwaye za Moto. Polisi ivuga ko bamwe ari bo ba nyiri ibinyabiziga.

Polisi ivuga ko abari kuri ruriya rutonde bandikiwe mu Mujyi wa Kigali hagatai ya tariki ya  25 Nzeri 2020 na tariki 5 Ukuboza 2020, ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya  saa mbiri z’ijoro kugera saa kumi za mugitondo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk’uko babisabwe.

Abashoferi b’imodoka 143 n’abamotari 66 “basuzuguye Abapolisi” barasabwa kwitaba

Ati  “Usibye kuba hari abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n’abanze guhagarara ubwo Abapolisi babaga babahagaritse. Abandi  banze kujya muri Stade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana, turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza  hazubahirizwa amategeko.”

CP Kabera yavuze ko hari abibeshya bakiruka cyane bagira ngo barahunga ngo badahanirwa amakosa bakoze nyamara bakirengagiza ko nimero ziranga ikinyabiziga ziba zagaragaye zikandikwa.

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite za Camera ku mihanda ziyifashwa kubona abantu bose barenga ku mabwiriza bakanga guhagarara ahubwo bakiruka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama  abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha, abibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n’Abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye.

Gera mu rugo ubu ni saa 20h00 naho ingendo zemewe guhera saa 4h00 a.m, gusa zigakorwa hagati mu Karere umuntu arimo, uretse mu Mujyi wa Kigali, niho bitewe kurenga imbizi zawo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *