Hari abaganga basigaye biba imiti

Polisi y’u Rwanda yeretse Itangazamakuru abantu barindwi (7) barimo abaganga bakekwaho kwiba imiti mu mavuriro ya Leta, bakajya kubigurisha n’inzu zicuruza imiti zizwi nka ‘Pharmacy’.

Aba bantu barindwi berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, barimo abasanzwe ari abaganga mu mavuriro ya Leta n’abakora muri za Pharmacy.

Uretse imiti bakekwaho kwiba, banakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma icyorezo cya COVID-19.

Muri aba bantu kandi harimo Umuganga mu bitaro bya Muhima byo mu karere ka Nyarugenge ukekwaho kugurisha ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-10.

Berekanywe na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibi bikoresho bakekwaho kwiba bikaba byeretswe Itangazamakuru.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *