Hagati y’u Bushinwa na Amerika ninde ufitiye impuhwe Afurika

Mu mwaka wa 2018 bwana John Bolton umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Amerika Donald Trump, yibasiye u Bushinwa abushinja gufatirana umugabane wa Afurika mu ntege nke, ari nako buhabangamira inyungu z’Amerika.

Yanavuze ko u Bushinwa bucuza ibihugu by’Afurika umutungo kamere bwitwaje imyenda bubishukisha ibyinshi bitabasha kwishyura.

Leta ya Zambia yatunzwe agatoki muri icyo kibazo, ndetse n’u Bushinwa baramagana ayo magambo, ahubwo bigashinja Amerika ko yaba igambiriye gukoma imbere inyungu z’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika.

Muri uwo mwaka kandi  ba Senateri Marco Rubio na Chris Coons bandikiye ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, bamumenyesha ko bafite amakuru y’uko u Bushinwa bwaba buri hafi kwigarurira icyambu gikomeye kiri ku nyanja itukura ku nkengero za Djibouti.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bwakomeje kunenga u Bushinwa ko butanga inguzanyo butitaye ku mahame ya demokarasi, kurwanya ruswa n’uburenganzira rusange bw’abenegihugu nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.

Umubano ushingiye ku butwererane hagati y’u Bushinwa na bimwe mu bihugu by’Afurika watangiye kuzamo ibibazo. Nko muri Kenya, bamwe mu bashinwa bakuriye kompanyi zihakorera ubu bashyikirijwe ubucamanza bashinjwa ruswa.

U Bushinwa kandi bwanashinjwe kumviriza ibivugirwa mu nyubako nkuru z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nyuma yo gufasha uyu muryango kuyubaka.

Bikavugwa ko u Bushinwa ahubwo bwishyiriye imiyoboro y’ibyumvirizo bimena amabanga y’ibivugirwa muri iyo nyubako.

U Bushinwa bwo bukomeje kuvuga ko Amerika igomba kurekera aho gushinja u Bushinwa ko umwenda buha ibihugu bya Afurika ari umutego ku iterambere n’ubwigenge bwa Afurika.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *