Gutunganya umugezi wa Muvumba bizatuma abo wononeraga batuza

Amazi y’umugezi w’u Muvumba yari amaze igihe kirekire yangiza imyaka y’abaturage bawuturiye. Ubuyobozi bwa REMA buvuga ko bugiye gutera imigano ku nkengero zawo mu rwego rwo kurinda ko amazi akomeza kwangiriza abaturage.

Abawuturiye bavuga ko bishimiye kiriya cyemezo cya REMA kuko amazi y’uriya mugezi yabangirizaga imyaka bikabasonjesha.

Umwe muri bo yitwa Karim Siborurema utuye mu Mudugudu wa Kamahoro, Akagari ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba muri Nyagatare, avuga ko amazi y’u Muvumba yamwangirije ibiti bituma bidakura ngo abisarure agurishe, abone amafaranga.

Amazi y’uriya mugezi kandi yangije imyaka yari iteye mu murima wa Siborurema bituma arumbya.

Ati “Njyewe narababaye kuko hano nari mpafite umurima, mpafite ishyamba ry’inturusu, ariko ibiti byose byaragiye. Naratemaga imodoka igatwara ibiti ariko uyu munsi nta kintu nkihaboneka, rero ingaruka zangezeho.”

Avuga ko umushinga wa NAP (National Adaptation Planning) uzabagirira akamaro kuko gutera imigano mu nkengero z’uriya mugezi bizabuza amazi yawo kubangiriza imyaka kandi bigakumira isuri.

Undi muturage witwa Sangabandi Janvier wo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba  na we avuga ko umugezi w’u Muvumba utwara ubutaka bwinshi bigatuma bateza.

Ati “Urabona amakona yose y’uyu mugezi ari ku butaka bw’u Rwanda, uko u Muvumba ugenda ukubita niko ubutaka buhita bugenda.”

Mugabo Fabrice ukorera Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) akaba umuhuzabikorwa w’umushinga NAP (National Adaptation Planning), yavuze ko hari ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umugezi w’u Muvumba ufitiye akamaro kanini abaturage bawuturiye cyane cyane muri kano Karere ka Nyagatare.

Ati “Igikorwa cya mbere kizakorwa ni ukugerageza kubungabunga inkengero z’uyu mugezi tukahatera ibiti. Tuzahatera imigano n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ikije umugezi. Mu mirima y’abaturage tuzahatera ibiti bivangwa n’imyaka.”

Avuga ko Akarere ka Nyagatare kari mu hantu hakunda kumagara cyane kubera izuba riva mu gihe kinini cy’umwaka.

Kuri we, ngo hatagize igikorwa kugira ngo amazi y’u Muvumba abungabungwe, isuri yakongera ubukana bw’ikibazo cyaterwaga n’izuba ryinshi.

Umushinga wo kubungabunga umugezi w’u Muvumba binyuze mu gutera imigano ku nkengero zawo uzatwara miliyoni 6$. Aya mafaranga yatanzwe ku nkunga n’Ikigo kitwa Global Environment Facility (GEF) binyujijwe kuri UNEP, muri Nyagatare bazakorera ku buso bugera kuri Hegitari 300.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *