Gukorera amahugurwa hanze hari umwuka byatuma Covid19 idakwirakwizwa(RBC)

Hashize amezi arindwi n’iminsi mike COVID-19 igeze mu Rwanda. Kuva yahagera muri Werurwe, 2020 muri uku kwezi ku Ukwakira, 2020 nibwo hakize abantu benshi ariko nanone iki cyorezo kimaze guhitana Abanyarwanda 34.

Dr Nsanzimana avuga ko imwe mu ngamba iri gufatwa hirya no hino ku isi ariko yagirira n’Abanyarwanda akamaro ari uko abantu bitabiriye inama cyangwa indi gahunda ibahuza ari benshi, bajya bareba uko bayikorera hanze, ahantu hari umwuka wo guhumeka uhagije.

Avuga ko ibi bifasha mu gutuma abantu bahumeka umwuka mwiza kandi ari benshi bityo ibyago byo kwanduzanya COVID-19 bikagabanuka.

Yabwiye RBA ati: “ Turashaka gutanga ubutumwa bw’uko abantu bajya baganirira hanze, batari mu nzu kuko bigabanya ikwirakwira rya COVID-19.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gupimwa abantu 470 000, muri aba abanduye ni 0.3%. 

 

Ibyiza byo guhumeka umwuka usukuye wo hanze:

Ubumenyi bugezweho bwerekana ko guhumuka umwuka wo hanze ari ingirakamaro mu ngeri nyinshi:

1.Bisukura ibihaha.

Iyo umuntu ari mu nzu akenshi umwuka wa oxygen aba ahumeka uba ari muke kuko uba  ari uwo yasanze muri iyo nzu.

Kugira ngo abone mwinshi bisaba ko afungura inzugi cyangwa amadirishya, cyangwa se akatsa ibyuma bitanga umuyaga n’ubwo nabyo bikemangwa ku bwoko bw’umuyaga bitanga.

Kutabona umwuka wa oxygen uhagije bituma habaho ubusumbane bw’imyuka umubiri ukoresha harimo oxygen, nitrogen na carbon dioxide.

Hari abatanga inama y’uko kugira ngo umwuka mwiza uboneke mu nzu, abazibamo bagombye guteramo ibiti, bakabyegereza amadirishya manini kugira ngo bibone uko bikurura urumuri rw’izuba bityo birekure oxygen ihagije.

N’ubwo ibi ari byiza, ariko bisaba amafaranga, ubumenyi n’umwanya wo kubyitaho

Mu ngamba zose zifatwa, nta cyaruta ko umuntu ahumeka umwuka wo hanze kuko ufasha ibihaha gukora neza bityo bikisukura.

Umwuka wa oxygen uhagije iyo winjiye mu bihaha utuma  imitsi yabyo ishinzwe kwinjiza umwuka mwiza wa oxygen yaguka bigatuma yakira uriya mwuka mwinshi bityo uyu mwuka ugasukura ibihaha.

Ibi kandi bifasha uruhererekane rw’umwuka mubi( carbon dioxide) n’umwuka mwiza abantu bahumeka( oxygen), rukorwa vuba kandi ku nyungu za muntu. Ubwonko n’umutima bibyungukiramo.

2.Bituma umubiri ukora neza.

Iyo ibihaha bibonye umwuka mwiza uhagije, bituma igipimo cyawo mu maraso kizamuka, kikagera ku kigero ibindi bice by’umubiri byishimira.

Uko umwuka mwiza uba mwinshi mu mubiri ni ko n’ubwonko bubona uwo gukoresha uhagije, bigatuma bukora neza.

Uku gukora neza kwabwo gutuma umuntu atekereza kandi akibuka byinshi ndetse agakorana imbaraga kurushaho.

Ibi kandi bituma ubwonko burekura umusemburo utera akanyamuneza witwa serotonin.

3.Bigabanya umuvuduko w’amaraso no gutera cyane k’umutima.

Buri karemangingo kari mu mubiri gakeneye oxygen kugira ngo gakore neza. Iyo nta mwuka uhagije kabonye bisaba umutima gukora cyane kugira ngo uwo mwuka muke umuntu afite usaranganywe n’ahandi.

Ibi bisaba umutima gutera cyane. Kugira ngo worohereze umutima wawe rero ugomba guhumekera ahantu hari umwuka mwiza bityo ntuwuvune.

Guhumeka umwuka mwiza wo hanze y’inzu bituma umutima ukora nta huti huti bityo amaraso agenda ku muvuduko usanzwe.

4.Umuntu wakomeretse cyangwa wavunitse akira vuba.

Iyo umuntu akometse cyangwa arwaye, uturemangingo twe turahazaharira.

Kugira ngo utwangiritse(biturutse ku gikomere cyangwa uburwayi) tubone imbaraga zo kwikoramo utundi tudusimbura, bisaba ko umubiri ubona umwuka mwiza uhagije.

Ni kenshi umwuka mwiza werekanye imbaraga zawo mu gufasha abantu bavunitse cyangwa barwaye.

Ibi byagaragaye cyane cyane mu bakora umukino wo gusiganwa ku maguru kuko umwuka mwiza bahumeka utuma imibiri yabo ibika oxygen ihagije k’uburyo iyo hari uguye agakomereka, akira vuba.

Mu buryo bwumvikana neza, abantu bagomba kujya bafata umwanya uhagije bakawumara hanze y’inzu zabo bafata umwuka mwiza kugira ngo bibagirire akamaro.

RBC yo ivuga ko binagabanya ibyago byo kwanduzanya COVID-19 iyo abantu bahuye ari benshi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *