Gufuhira umukobwa we bitumye akatirwa igifungo cya burundu

Majoro Mudaheranwa Godfrey ukurikiranyweho (ashobora kujurira) kwica umwana w’umuhungu amuziza kumuteretera umukobwa, Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cyo kwica ku bushake, rumuhanisha gufungwa burundu no gutaga indishyi za miliyoni 18,8 Frw.

Urukiko rwa Gisirikare rwari rumaze igihe ruburanisha uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro, rumuhanishije kandi kwamburwa impeta za gisirikare.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu musirikare kuko rwasangaga hari impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo kwica uriya musore w’imyaka 17 amuziza kumuteretera umukobwa ndetse no kuba yari atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubuhamya bwatanzwe n’abashinjaga uyu musirikare, burimo n’ubw’abahungu babiri bari kumwe na nyakwigendera bavugaga ko yamurashe amasasu abiri, rimwe ryo mu mutwe n’irindi ryo mu bitugu.

Urukiko rwavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo n’abari bibereye ahakorewe kiriya cyaha, bugaragaza ko Majoro Mudaheranwa yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.

Nyakwigendera Gashayija Sam wishwe arashwe na Majoro Mudaheranwa ngo yari yanamwitiranyije n’uriya musore wavugwagaho kumuterera umukobwa.

Yamurashe tariki 29 Mutarama uyu mwaka wa 2020, bikaba byarabereye mu Kagari Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Muri 2017, Urukiko rwa Gisirikare kandi rwakatiye Majoro Dr Rugomwa Aimable igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica umwana w’umuhungu.

Uriya mwana wiciwe mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yakubiswe na Rugomwa afatanyije na mukuru we Nsanzimfura Mamerito waje gukurwaho ikurikiranacyaha kuko basanze afite uburwayi bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *