Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Gitifu Niyibizi yari mu kazi yasabye umwe mu bakobwa kwambara agapfukamunwa, aramusuzugura ndetse aranamutuka.

Uyu muyobozi yagerageje gushyira uyu mukobwa mu modoka y’umutekano ariko insoresore zirahagoboka, zishyira gitifu ku munigo.

Hari amakuru ko abakoze ibi bashyikirijwe polisi gusa Gitifu Niyibizi akavuga ko atari ubwa mbere ahuriye n’isanganya i Karama nk’uko yabwiye BTN dukesha iyi nkuru.

Yagize ati ” Hariya karama harimo bamwe mu basore n’inkumi bafite imyitwarire itari myiza, abantu batubaha abayobozi batinyuka guhangara ababakuriye ,gusa sibose ariko sibyiza ubusanzwe umuntu muto akwiye kubaha umukuru.”

Gitifu yakomeje avuga ko no ku munsi mukuru w’ubunani nabwo ari mu kazi yasize imodoka ye agarutse asanga amapine bayakuyemo umwuka.