Evode agarutse muri Politike nyuma y’igihe atavugwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yashyize mu myanya abasenateri bane, muri abo hakaba harimo Evode Uwizeyimana uheruka kwegura ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera

Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode, nibo basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika nk’uko byemejwe n’itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Tariki 6 Gashyantare 2020 nibwo Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ashinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asaba kwegura kuri uyu mwanya.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.

Kwegura kwe kwari kwakurikiye igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nzu iri mu mujyi wa Kigali, akanabisabira imbabazi.

Uwizeyimana, ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe kuko mbere ya 2016 yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi akoresheje amagambo akarishye. Nyuma yavuze ko yahindutse.

Ku itangazo rimuha uyu mwanya ryashyizwe kuri Twitter, yahise asubiza ashimira Perezida Paul Kagame “ku cyizere gishya” yamugiriye.

Yanditse ati: “Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe”.

Nyuma y’iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bagarutse cyane kuri Uwizeyimana, bamwe bishimiye kumuha ikaze abandi banenga ko agaruwe.

Hagati mu kwezi kwa kabiri, uwari umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yabwiye BBC ko iperereza ku byaha Uwizeyimana yaregwaga ryarangiye kandi “dosiye ye yohererejwe Ubushinjacyaha”.

Nta rubanza rwabayeho, bivugwa ko ibyo yaregwaga byarangijwe mu bwumvikane.

Hari amakuru yavuzwe icyo gihe ko Uwizeyimana afunzwe, ariko uwo muvugizi yabwiye BBC ko “urwego rw’ubugenzacyaha rutamufunze”.

Kuva yakwegura, izina rya Evode Uwizeyimana ntiryongeye kumvikana muri politiki mu Rwanda, kugeza uyu munsi.

Itangazo rya minisitiri w’intebe rivuga ko abandi bantu batatu bagizwe abasenateri, abo barimo Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside IBUKA.

Bwana Evode Uwizeyimana yinjiye muri guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya utari uriho mbere w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.

Sena y’u Rwanda ibamo abasenateri 26, perezida w’u Rwanda yemererwa n’itegeko gushyiraho umunani muri bo yihitiyemo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *