Ese koko u Rwanda na Uganda imipaka irafunze?

Umunyamakuru  wa BBC yavuze ko iyo ugeze ku musozi Muhabura uri hagati y’u Rwanda na Uganda, ubona ko imirimo yakoregwa ku mupaka wa Cyanika isa n’iyahagaze.

Ibiro bya duwane  birafunguye  ku ruhande rwa Uganda, ariko ngo ni abantu bake n’imodoka nke zambuka zijya  mu Rwanda.

Leta  y’u Rwanda ivuga ko uwo mupaka ufunguye  ariko abantu ntabwo barimo kwambuka.

Amakamyo hamwe za rukururana z ivuye mu Buganda zitwaye ibicuruzwa ntabwo nazo zirimo kwambuka.

Abantu benshi babona ko ibi byaba  ituruka ku kutumvikana hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda.

U Rwanda rurashinja  Uganda gushigikira imitwe y’inyeshamba irwanya Leta.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko ibyo birego ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Mu bisanzwe umupaka nkuwo usanga wuzuyeho abavunjayi, abakaarasi  n’imodoka zitwaye abantu n’ibintu.

Abanyarwaanda  baraburiwe basabwa kwitondera kujya Uganda kubera ko bahohoterwa, bagakubitwa nyuma bakirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *