Ese gukubita umurambo w’umuntu wiyahuye ni icyaha? cyangwa ni umuco ukwiye gucika

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi, uwari umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye ndetse n’abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari baherutse kugaragara mu mashusho barebera abaturage bari gukubita umurambo w’umuntu wiyahuye.

Kuki abantu biyahura?

Dukunze kumva ngo umuntu yiyahuye, rimwe na rimwe bigatungura abasanzwe bamuzi kuko wenda batigeze bamenya ko yagira igitekerezo nk’icyo. Ese ubundi kwiyahura biterwa n’iki? umuntu yabyirinda ate?

Twifashishije ibyatangajwe n’abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, nkuko tubikesha urubuga www.medicinenet.com, gikorwa cyo kwiyahura si ikintu kiza ako kanya, bisaba igihe kinini umuntu afite idwara y’agahinda gakabije (Depression), kandi usanga kenshi umurwayi ataba azi ko arwaye.

Indwara y’agahinda gakabije(Depression) ni indwara ituma umuntu yumva yanze ubuzima, akanumva ko ku bwe kubaho nta na kimwe bimumariye ku buryo bishobora kumurenga akaba yaniyambura ubuzima, kuko aba yumva nta kindi cyamumara ako gahinda gakabije.

Indwara y’agahinda gakabije(Depression) iterwa n’iki?

Mu byakomeje gutangazwa n’abahanga mu by’umuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, nuko indwara y’agahinda gakabije iterwa n’ibintu byinshi bitandukanye umuntu ahura na byo mu buzima bwe bwa buri munsi, Urugero; gupfusha abantu bawe, kubura akazi by’igihe kinini, ubukene, indwara idakira, ihohoterwa n’ibindi.., Ako gahinda ntikaza umunsi umwe, ahubwo kaza buhoro buhoro, kakagenda gakura kugeza igihe kazaba indwara, indwara nayo iyo itavuwe neza ishobora gutera nyirayo kwiyahura.

Ubusanzwe, iyi ndwara iyo ivuwe neza, irakira rwose umuntu akongera kugira ubuzima bwiza. Icyakora uko ivurwa ku mwana si kimwe n’uko ivurwa ku muntu mukuru, bisobanuye ko n’ibishobora kuyitera ku mwana bitandukanye cyane n’ibyayitera ku muntu mukuru, ari nayo mpamvu uburyo bwo kuyivura butandukanye.

Mu gihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga ubifitiye ubumenyi maze akagufasha mu maguru mashya, igihe kitararenga, kuko iyo iyi ndwara ikabije nta handi ijyana nyirayo atari mu Kwiyahura.

Mu muco nyarwanda iyo umuntu yiyahuye umurambo we bawukubiriraga mu ruhame kugirango bikureho imyaku cyangwa imivumo ngo ejo hatazagira undi wo mu muryango wiyahura ngo iyo batabikoraga abantu bose bo muri uwo muryango bapfaga biyahuye bikazakizwa nuko bakubise umurambo w’uwiyahuye, ubundi kandi uwo murambo bawitaga intumbi mu rwego rwo kuwutesha agaciro bigatuma abo mu muryango bumva bazinutswe kwiyahura

 

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2020, nibwo mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye hagaragaye amashusho agaragaza umukecuru arimo gukubita umuhungu we wari umaze gupfa yiyahuye.

Uyu musore wari umaze gupfa bamusanze mu giti bikekwa ko yiyahuye yari mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko aho bivugwa ko yigeze kuva iwabo I Huye akajya gukora mu Karere ka Gisagara nyuma akaza kugaruka afite uburwayi bwo mu mutwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *