Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabiwe gufungwa imyaka itanu
Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi wayoboraga Christian University of Rwanda, gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw, ku byaha akekwaho birimo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
kuri uyu nibwo urubanza rwe rwakomezaga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko hifashishije ikorana buhanga.
umushijacyaha yahise asaba urukiko ko rwakwemeza ibyaha Christian university iregwa harimo no gutanga sheki itazigamiye ndetse n’ubuhemu kandi bikanahanirwa n’umuyobozi wayo Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Dr Pierre Damien yabwiye urukiko ko abamushinja ibyaha birengagiza uko ibintu byagiye bikurikirana kuko sheki yatanze yayihaye Ngabonziza.
yakomeje avugako abahawe sheki bose hari amafaranga bagiye bishyurwa,kuburyo bitafatwa ko bahawe sheki zitazigamiye ahubwo zari ingwate. kandi nanone ibyo yakoze byari inyungu za Christian university bivuzeko ntabamugurije amafaranga,ahubwo yagurijwe kaminuza.
yanavuzeko iyo umuntu ari umwe nta gihano afatirwa yewe n’indishyi y’akababaro ndetse nta n’icyaha cy’ubuhemu bagakwiye kumushyiraho, bityo asaba urukiko ko rwamugira umwere
Serushyana wari ushinzwe umutungo muri christian university we yasabiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 87.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
habumuremyi we yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 892 frw kucyaha cyogutanga sheki zitazigamiye naho kucyaha c’ubuhemu asabirwa gufungwa imyaka 3 na miliyoni imwe y’izahabu.