Dore impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rufunga umupaka uruhuza na Congo

Amwe mu makuru dukesha abaturiye umupaka wa Rubavu-Goma uhuza u Rwanda na repubulika ya demokarasi ya congo aravuga ko uyu mupaka wamaze gufungwa dore ko nta muntu numwe wemerewe kwambuka ajya muri congo cyangwa ngo ave muri congo aza mu Rwanda.

Imipaka yose uko ari ibiri irimo “petite barriere” ndetse na “grande barriere” yose yamaze gufungwa yaba kuruhande rw’u Rwanda ndetse no hakurya kuruhande rwa congo. Ifungwa ry’iyi mipaka ahanini rishingiye ku bwoba bwinshi bwatewe n’indwara ya ebola yahinduye isura nyuma yuko igeze mu mujyi wa goma kandi uhana imbibi na Rubavu yo mu Rwanda.

Kugeza ubu umubare munini w’abaturage baramukiye ku mupaka bashaka kwambuka ariko inzego z’umutekano zikaba zababereye ibamba zibabwira ko ntamuntu numwe wemerewe kwambuka ajya I goma.

Ku ruhande rwa congo naho niko bimeze kuko abantu bose bashakaga kwambuka baza mu Rwanda babujijwe kwambuka. Yaba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa kurwa congo nta mutegetsi numwe wari wagira icyo atangaza kuriri fungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu byombi.

Kugeza ubu kandi hari amakuru avuga ko umuntu wa gatatu wanduye ebola yagaragaye mu mujyi wa goma uyu akaba abonetse nyuma yuko ejo kuwa gatatu uwa kabiri wari wabonetsemo ebola yamuhitanye. Abaturage baturiye iyi mipaka yafunzwe bavuze ko babwiwe ko iyi mipaka yafunzwe mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya ebola. Gusa umubare munini waba baturage bo ntibabyumva neza kubera ko bo bemeza ko ariho bakuraga ibibatunga bityo kokugeza ubu batazi uburyo bari bubeho.

Imipaka yose uko ari ibiri irimo “petite barriere” ndetse na “grande barriere” yose yamaze gufungwa

Umupaka wa Goma-Rubavu ufatwa nkaho ari uwa mbere ukoreshwa cyane mu mipaka yose u Rwanda ruhuza n’ibindi bihugu. Ubwo ebola yagaragara bwa mbere mu mujyi wa goma minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yasuye aka gace ka Rubavu ndetse atangaza ko kugeza ubu ibikorwa byo gusuzuma abanyura kuri uyu mupaka byakajijwe.

Yanavuze ko batahita bafunga imipaka ariko akomeza aburira abaturage ko niba bazi neza ko ahantu hari icyorezo batakagombye kujyayo uko babonye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *