Diamond bagiye kumurundaho abana yabyaye : ubwo nabe ashaka indezo

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya, aravuga ko Tanasha Donna Oketch wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnunz ateganya gutera ikirenge mu cya mukeba we Zari Hassan, na we akajyanira uriya muhanzi umwana w’umuhungu babyaranye.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Zari afashe Tiffah na Nillan yabyaranye na Diamond akabajyana muri Tanzania, aho bakomeje kugirana ibihe byiza na se bari bamaze imyaka ibiri batabonana.

Amakuru avuga ko Tanasha na we ateganya kujyana Nasibu Abdul ’Diamond muri Tanzania, kugira ngo na we yishimane na se nk’uko bene se bari kubigenza.

Inkuru ya Diamond wongeye guhura na Zari nyuma y’imyaka ibiri yaramufungiye amazi n’umuriro, ikomeje kugarukwaho n’abatari bake.

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza icyo Zari akurikiye kuri uriya muririmbyi, ku buryo hari bamwe batanashidikanya ko bashobora kuba bongeye gusubirana.

Cyakora cyo mu kiganiro Zari yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania ubwo yahageraga, yavuze ko adateganya gusubirana na Diamond, ko ahubwo icyo bahuriyeho ari inshingano nk’ababyeyi.

Uburyo Zari na Diamond bakomeje gushyushya imbuga nkoranyambaga, byatumye itangazamakuru ryo muri Kenya ribaza icyo Tanasha abitekerezaho, avuga ko na we ateganya kohereza muri Tanzania umuhungu yabyaranye na Diamond.

Global Publishers ivuga ko imwe mu ncuti za hafi za Tanasha yavuze ko uyu mugore nta kibazo abona mu kuba Zari yasubira mu rugo rwa Diamond ari kumwe n’abana be, ngo kuko abana bafite uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi babo bombi.

Yunzemo iti: “Ndetse na Tanasha azajya mu rugo rwa Diamond mu minsi ya vuba amushyiriye umuhungu we, kuko igikenewe ni ukumenya neza koko ko uha umwana uburenganzira akeneye.”

Iyi ncuti ya Tanasha yavuze ko icyo akeneye ari ugushyira Diamond umwana we, ubundi buri wese agakomeza kuba ukwe.

Iti: “Magingo aya nta kindi ashaka gupanga na Diamond, afite ubundi buzima abayemo. Niba Zari yaritwaje abana kugira ngo yiyunge na Diamond, ni ibimureba, ariko kuri Tanasha si ko biri.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *