Covid 19 igeze mu bahanzi

Niyibikora Safi wamenyekanye ku izina rya Safi Madiba mu ruhando rwe rwa muzika, kuri ubu yatangaje ko yanduye corona virus ndetse agira n’inama atanga.

Mu masaha ya mu gitondo cy’uyu munsi nibwo umuhanzi Niyibikora Safi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yanduye icyorezo cya covid 19.

Uyu muhanzi yashyizeho ibizami byo kwa muganga bigaragaza ko yanduye covid 19, ndetse yo ngeraho n’amagambo avuga ati:” Nshuti, wa mwanda ni ukuri. Mwitonde.

Uyu muhanzi Safi arasaba buri umwe wese kwitonda ngo kuko burya iki cyorezo ari cyo.

Uyu muhanzi Safi kandi kuri ubu ari kubarizwa muri Canada, akaba ndetse ari naho amaze iminsi yibera ndetse anakomeza gukore ibikorwa bye bya muzika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *