Corona yateye mu nka mu karere ka Rwamagana?

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana,intara y’iburasirazuba ,barasaba leta gukora ubushakashatsi ku ndwara yadutse mu nka zabo ziri gupfa kubwinshi zikubita hasi zigahita zishiramo umwuka.

Aba baturage bapfushije inka zabo mu bihe bitandukanye ,baravuga ko bamaze gupfusha inka nyishi kandi zose zipfa kimwe, ati:”Inka itangira igandara ukobona yikubise hasi igahita ishiramo umwuka,twe tubona ko ari icyorezo cyadutse mu nka zacu turasaba leta gukora ubushakashatsi hakamenyekana iyi ndwara irimo guhitana amatungo yacu ikamenyekana”.

Musabyimana Clement ushinzwe ubworozi mu murenge wa Muyumbo yabwiye TV1 ko biterwa nuko zipfa zabuze vitamine ,ati:”Inka igomba kurya indyo yuzuye ubwatsi buhabwa inka bugomba kuba bwuzuye intungamubiri harimo ibitera imbaraga,ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri”.

Ibi avuga abaturage babitera utwatsi bavuga ko abeshya kuko inka ziri gupfa ziba zitandukanye kandi zorowe n’aborozi batandukanye harimo n’abifite bagaburira inka zabo indyo yuzuye.

Kuri bo barasaba RAB ikigo cy’igihugu gushinzwe ubuhinzi n’ubworozi kubasura bagakora ubushakashatsi ku ndwara igiye kubamaraho amatungo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *