Charly na Nina Baratandukanye biravugwa ko umwe yabyaye

Umwe mu nshuti za Charly ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije umunyamakuru wacu ko afite amakuru ko Charly yabyaye ari nayo mpamvu mutakibabona cyane.

Hari amakuru yari amaze iminsi avugwa mu binyamakuru ko iri tsinda ryasenyutse bagatandukana, ariko andi makuru akavuga ko byatewe n’uko umwe muri bo ari we Charly yari atwite adashobora kwitabira ibitaramo n’ubwo nta bitaramo byinshi byari bihari kuko ari mu bihe bya corona virusi.

Uwadutangarije amakuru yagize ati “Ahubwo Charly ni umuhanga kuko yabyaye mu gihe kiza cya corona aho nta bitaramo byinshi byari bihari yabonye uko yiyitaho atwite ndetse azonsa umwana we neza akazi kazajya kongera gutangira neza nawe ameze neza akomerezeho”.

Amakuru yandi yavugaga ko impamvu Charly na Nina batandukanye ari uko Charly yasanze umugabo wamuteye inda kuko nta bukwe bwabo kandi umugabo we ko ngo aba hanze bityo itsinda risenyuka gutyo n’ubwo hari n’ababihakanaga ko batatandukanye.Hari n’amakuru yavugaga ko Charly umugabo wamutwaye yabanje kuba umugabo w’umuhanzikazi Asinah nawe wabanje gukundana na Riderman.

Ikinyamakuru Fiesta250.com kimaze kumva ayo makuru cyagerageje gushaka Charly kugirango kimubaze amakuru amuvugwaho ariko ntibyakunda ariko kizakomeza kugerageza kumushakisha nikimubona ibyo azakibwira tuzabibagezaho.

Mu Rwanda amatsinda akomeje kunanirwa gukorana ku buryo abakunzi ba muzika nyarwanda bibaza ikibazo gituma amatsinda y’abahanzi mu Rwanda asenyuka ariko kugeza n’ubu icyo kibazo ntikirabonerwa igisubizo.

Amatsinda y’abahanzi amaze gusenyuka harimo Dream Boys ,Urban Boys ,Charly na Nina,Just Family ,The brothers n’andi atandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *