Byaturenze pe! Perezida Magufuri agaragaye muri cucuma chini(pompaje)

Perezida wa Tanzania Dkt. John  Pombe Magufuli akunze kugaragara akora umwitozo wa ‘Push-Ups’ imbere y’abambari b’ishyaka rye rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) cyane iyo igihe cyo kwiyamamaza kigeze.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yatunguranye akora ‘Push-Ups’  imbere y’imbaga yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, avuga ko agamije kwerekana ko afite imbaraga n’ubushobozi bwo kuyobora.

Perezida Magufuli ahora akora uyu mwitozo ashaka kwerekana ko agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora igihe yaba ahawe amahirwe n’icyizere cyo kuba umukuru w’igihugu.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye ahitwa TCC, Korogwe na Tanga  ejo ku 22 Ukwakira 2020 hose yasozaga akora umwitozo wa ‘ Push-Ups’.

Dkt. John  Magufuli

Gukora ‘Push-Ups’  bimaze kuba intero mu ishyaka rya CCM, abayoboke baryo ntibahwema nabo kwereka umukandida wabo ko bamushyigikiye binyuze muri uyu mwitozo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *