Byamugendekeye gute wa mwalimu wafashwe yibye igitoki

Umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha mu ishuri ribanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu murenge wa Kageyo w’akarere ka Gatsibo; aheruka gufatwa yikoreye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore bivugwa ko yari avuye kwiba.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane Tariki ya 10 Ukuboza, mu mudugudu wa Kinyana uriya mwarimu atuyemo, mu kagari ka Nyagisozi ho mu murenge wa Kageyo.

Amafoto yafashwe n’urubuga Igicumbi News agaragaza uyu mwarimu yicajwe n’abaturage ku muhanda afite icyo gitoki n’ibishyimbo, nyuma y’uko yari amaze gufatirwa mu cyuho amaze kubyiba.

Abaturanyi b’uriya mwarimu bavuga ko bamufatanye igitoki yari yatemye ndetse n’ibishyimbo yari yamaze kurandura, hanyuma bamujyana ku biro by’umurenge wa Kageyo aho bahise bamucira amande y’ibihumbi 50Frw.

Nyuma ngo baje gusanga uriya mwarimu yaratewe kujya kwiba n’inzara, bamugurira agafuka ka kawunga arataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yavuze ko bamenye amakuru y’ibyabaye kuri uriya mwarimu, gusa avuga ko bashobora kuba bamubeshyera.

Ati: “Ayo makuru twayamenye, ariko twamubajije tunabaza ubuyobozi bw’ikigo batubwira ko ari ukubeshya, ahubwo yanyuzeho yigendera bahita bamufata bamushinja ko yibye nyamara atari byo”.

Uyu muyobozi avuga ko bibaye ari ukuri ko uriya mwarimu yafashwe avuye kwiba, abarezi bagomba gukuramo isomo ry’uko bagomba gusigasira indangagaciro zabo bihesha agaciro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *