Byagenze gute ngo uyu Clarisse akorere urugomo mugenzi we Leoncie

Mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, Umugore witwa Clarisse utuye muri Uyu murenge, yatwitse mugenzi we akoresheje Igikoma cyuzuye ijage kandi cyatuye cyane.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, ubwo uyu mubyeyi watwitswe witwa Leoncie yari atambutse ahantu ku nzira, ahasanga uyu Clarisse aramusuhuza, amaze kumusuhuza undi ahita afata cya gikoma afite cyatuye akimumenaho, bituma acika intege ahita azana umukasi atangira kumushwaratura mu maso.

Nyuma yo kumva uyu mubyeyi ataka, bamwe mu bantu bahuruye baje kureba ibyabaye, basanga uwo Clarisse yatwitse Leoncie kandi akiri kumushwaratura mu maso, bahita bamwigizayo ndetse bahamagara Polisi iraza iramufata.

Nkuko Ephrem watabaye uyu mubyeyi yabitangarije HANGA dukesha iyi nkuru, ngo yasanze Leoncie yacitse intege ari gukorerwa urugomo na Mugenzi we, ndetse ngo Umugongo niwo wangiritse cyane, kuko ariho yamutwitse kurusha ibindi bice.

Nkuko kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Patrice Ndanga yabitangaje, ngo Amakuru yayamenye ahurujwe n’Abaturage, bamubwira urugomo rwabaye. Avuga ko ubu uwakorewe urugomo yajyanywe kwa Muganga, naho uwakoze urugomo yatawe muri yombi.

Kugeza ubu Clarisse ari mumaboko y’Urwego rw’Ugihugu rw’Ubugenzacyaha, ndetse Iperereza riracyakorwa kugira ngo hamenyekane i

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *