Byagenze gute muri Eritrea na Ethiopia?

Mu myaka igera kuri 20 ishize, Eritrea yarwanye na Ethiopia, intambara isozwa n’amasezerano y’amahoro yemeranyijweho mu mwaka wa 2018.

Imirwano muri Tigray yanagize ingaruka kuri Sudan, ahamaze guhungira abaturage b’abasivile batari munsi ya 17,000, nkuko umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ubitangaza.

Ku wa gatandatu nijoro, abatuye i Asmara batangaje ko bumvise ibintu biturika cyane.

Umudipolomate utatangajwe izina yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Amakuru turimo kubona asobanura ko byinshi mu bisasu bya rokete byaguye hafi y’ikibuga cy’indege”.

Urubuga rw’amakuru Tesfa rwo muri Eritrea rwatangaje kuri Twitter ko ibisasu bibiri bya rokete byarasiwe mu karere kagenzurwa na TPLF muri Tigray byahushije ikibuga cy’indege bigwa mu nkengero y’umujyi.

Mbere yaho, umuvugizi wa TPLF yari yakangishije kugaba ibitero bya misile kuri Eritrea, ashinja ingabo za Eritrea kwambuka umupaka gushyigikira ingabo za Ethiopia mu ntambara zirwana na TPLF.

Leta ya Eritrea yahakanye kugira uruhare urwo ari rwo rwose muri iyo mirwano, ariko umunyamakuru wa BBC Will Ross avuga ko kuba hari amakuru y’imirwano ku mupaka, ndetse n’amakuru yuko abasirikare barimo kuvurirwa mu bitaro byo muri Eritrea, bica amarenga ko ibitandukanye n’ibyo Eritrea ivuga ari byo kuri.

Isesengura rya Will Ross, umunyamakuru wa BBC

Mu gihe ibisasu birimo kuraswa muri Eritrea, iyi mirwano ubu yamaze gukara cyane kurushaho ndetse birashoboka ko byagorana cyane kuyihagarika. Ingaruka zayo ubu zishobora guteza umutekano mucye muri aka karere kose k’ihembe ry’Afurika.

Ariko abantu benshi bakurikiranira hafi ibyaranze politike yo mu gihe cya vuba gishize muri aka karere, bari baraguje umutwe ko intambara irimo gututumba ubwo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yahindukaga inshuti y’umutegetsi w’umunyagitugu wa Eritrea, Isaias Afwerki.

None ubu aba bagabo babiri bafite umwanzi umwe – abanyapolitike bari ku butegetsi muri Tigray, bamaze imyaka ari bo bategeka Ethiopia mbere yuko Bwana Abiy agera ku butegetsi mu 2018, harimo no mu gihe Ethiopia yari irimo irwana na Eritrea mu ntambara yo ku mupaka yahitanye ababarirwa mu bihumbi za mirongo.

Kugeza ubu ubusabe bw’amahanga bwuko habaho ibiganiro hagati y’impande zombi bwarirengagijwe, mu gihe abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga imirwano berekeza mu gihugu gituranyi cya Sudan.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *