Burya za nganda zikora ibiyobyabwenge: byarangiye abayobozi bazo batawe muri yombi

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwafunze Gahongayire Beatrice, umuyobozi w’uruganda African Buffalo Ltd na Niyitegeka Bonaventure umukozi ushinzwe ibikorerwa muri uru ruganda rwenga inzoga zitandukanye bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibiyobyabwenge.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibipimo by’inzoga uru ruganda rwakoraga zirimo Moonlight Vodka (izwi ku izina ry’ICYUMA), Master Cane Spirit na Rea Waragi Gin zirengeje igipimo ntarengwa cya ethanol na methanol bityo zigafatwa nk’ikiyobyabwenge.

Byagaragaye na none ko ibirango by’izo nzoga bidatanga amakuru y’ukuri.

Ubu abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa abafite inganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa ko itazihanganira na gato abarenga ku mabwiriza y’ubuziranenge kuko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *