Burya amasiganwa si ukwiruka ahubwo ni ubwenge

Igikeri n’intashya byagiye mu mihigi buri nyamaswa yiyemera ko ariyo izi kwiruka ; ziyemeza kubigaragariza mu marushanwa ariko igikeri kikagira ubwenge gisaba intashya ko ayo marushanwa yabera mu mibande ntabere ku misozi intashya iremera  mbere gato yuko amarushanwa aba igikeri cyatumyeho ibindi bikeri kibisaba kwihisha bikajya byigaragaza ari uko intashya ihamagaye ; umunsi ugeze intashya na gikeri bihagurukira rimwe byemeranya ko ari ukurenga umusozi bigahurira mu gishanga cy’inyuma y’umusozi ubwo intashya iraguruka si ukwiruka tari tari tari! igeze mu kindi gishanga irahamagara : mbe gike?  igiye kubona ibona igikeri gisa n’icyo byasezeranye giturutse mu gishanga kiti : ndi hano nta! wari unsizeho gato ariko ndagutanga tu! amasiganwa arakomeza intashya igeze aho byasezeraniye ihasanga ikindi gikeri gisa na cya kindi kirimo kwitumagurira itabi! ikeka ko cyayitanze iraseba itinya no kucyegera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *