Birangiye Uburundi bwikomye abavuga Ikinyarwanda

Nyuma y’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’amajyambere Bwana Pierre Nkurikiye asabye Abarundi ko uzajya yumva umuntu uvuga Ikinyarwanda azajya arya akara Polisi, ubu abantu 150 bamaze gutabwa muri yombi.

Aba bantu ni Abanyamulenge baba mu nkambi ziri mu Burundi bakaba bafatwa n’ubutegetsi bw’u Burundi bubashinja gukorana n’u Rwanda.

Abanyamulenge bavuga ko ibyo bashinjwa byo gukorana n’u  Rwanda ari ikinyoma.

Mu Burundi ubu hari inkambi eshanu zirimo Abanyamulenge bahunze ubwicanyi bubakorerwa muri Kivu y’Amajyepfo.

Pierre Nkurikiya yabwiye abatuye umurwa mukuru Gitega ko nibumva umuntu uvuga Ikinyarwanda bazajya babibwira Polisi cyangwa ubundi buyobozi bakamubaza ikimugenza.

Icyo gihe hari ku italiki 08, Ukwakira, 2020.

Icyo gihe Pierre Nkurikiye yagize ati: “Akamo twagira ngo dutere Abarundi ni uko borushirizaho kurikanura. Ibibazo by’umutekano…kirazira gusamara. Aba bantu bose b’abanyamahanga bibonekeza, cane cane muri ino minsi haba mu bisagara canke ahandi, ntibagoye mbere no gutora (kubamenya) kuko usanga abenshi bivugira Ikinyagwanda.

Mumwumvise avuga Ikinyagwanda muce murya akara abajejwe intwaro n’abajejwe umutekano kugira ngo bamubaze ikimugenza…”

Kuva icyo gihe abaturage batangiye gutungira Polisi urutoki aho bumvise umuntu uvuga Ikinyarwanda k’uburyo kimwe mu binyamakuru mpuzamahanga cyanditse ko imaze gufata abantu 150.

Muri bo hari abagera kuri 30 bafungiye i Bujumbura, ndetse hari umwe muri  bo wavuze ko iyo yitegereje asanga Abarundi bahagurukiye guhiga buri wese uvuga Ikinyarwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *