Bidasubirwaho Harry Maguire wasinyiye Manchester United yabaye myugariro uhenze ku isi

Manchester United yatangaje ko yasinyishije myugariro Harry Maguire wakiniraga Leicester FC wayisinyiye amasezerano y’imyaka itandatu aguzwe miliyoni 80 z’Ama-Pound.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2019 nibwo Harry Maguire w’imyaka 26 yerekanywe ku mugaragaro kuri ‘Aon Training Complex’ mu gace ka Carrington mu Mujyi wa Manchester.

Uyu mukinnyi uzajya ahembwa ibihumbi 200 by’ama-Pound buri cyumweru yatangaje ko atagomba kwitesha amahirwe yo kujya mu ikipe y’ibikombe, ibigwi n’amateka.

Jacob Harry Maguire yagize ati: ‘‘Iyo Manchester United ije igakomanga ku rugi rwawe, abari amahirwe akomeye cyane. Nyuma yo kuganira n’umutoza nishimiye icyerekezo cy’iyi kipe, biragaragara ko Ole arimo kubaka ikipe izatwara ibikombe.”

Uyu myugariro wo mu mutima w’Umwongereza yatangiriye ubuzima bwa ruhago mu ikipe ya Sheffield Wednesday Football Club ayivamo ajya muri Hull City mbere yo gusinyira Leicester city mu 2017 aho yagaragaye mu mikino 76 agatsindamo ibitego bitanu.

Maguire yerekeje mu mashitani atukura asanga yo abandi nka; Eric Bailly, Phil Jones,Victor Linderlof, Marcos Rojo,Chris Smalling na Axel Tuanzebe.

Abaye myugariro wa mbere uhenze ku isi ayoboye urutonde ruriho Virgil Van Dijk waguzwe na Liverpool miliyoni £75 avuye muri Southampton, Lucas Hernandez waguzwe na Bayern Munich avuye muri Atletico Madrid kuri miliyoni £68 na Matthijs De Ligt wavuye muri Ajax ajya muri Juventus kuri miliyoni £67.5.

Man United izatangira shampiyona yakira ikipe ya Chelsea FC kuri iki cyumweru tariki ya 11Kanama 2019 ku kibuga cyayo Old Trafford.

Yabaye myugariro uhenze kurusha abandi ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *