Bibiriya n’ikorowani bizahoberana!

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis uri mu ruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Iraq, kuri uyu wa Gatandatu yaramburiye ibiganza ku Bayisilamu b’aba-Shiite bo muri kiriya gihugu, mbere yo kubonana na Grand Ayatollah Ali Sistani ubayobora.

Papa Francis na Sistani bahuriye mu rugo rw’uriya Mushiya mukuru ruherereye mu mujyi Mutagatifu wa Najaf.

Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe, ni bwo Papa Francis yirengagije icyorezo cya Coronavirus n’umutekano muke uvugwa muri Iraq, ahakorera uruzinduko rw’amateka rwari rutegerejwe na benshi. Ni rwo ruzinduko rwa mbere mu mateka umupapa wa Kiliziya Gatolika yari agiriye muri Iraq.

Uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq rwari rugamije gufata mu mugongo abakristu Gatulika batuye muri kiriya gihugu, ariko nanone akanagirana ibiganiro n’abayobozi b’amadini atandukanye.

Papa Francis yageze ku kibuga cy’indege cya Najaf acungiwe umutekano mu buryo bukomeye, asanganirwa n’ibyapa byanditseho amagambo yavuzwe na Ali (umuvandimwe w’intumwa y’Imana Mohammed).

Ni amagambo avuga ko “Abantu barimo ubwoko bubiri, abavandimwe bawe mu kwizera n’abo muhuje ubumuntu.”

AFP ivuga ko itangazamakuru ritigeze ryemererwa kwitabira ibiganiro bya Papa na Sistani, bijyanye n’uko uyu mukambwe w’imyaka 90 y’amavuko afite intege, ndetse akaba adakunda kugaragara mu ruhame.

Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko byasabye amezi menshi y’ibiganiro kugira ngo bariya bayobozi bombi b’amadini babashe guhura imbonankubone.

Umuyobozi w’aba-Shiite bo muri Iraq yijeje Papa Francis ko Abakristu batuye muri kiriya gihugu bagomba kubaho mu mahoro, nyuma y’igihe barakunze kwibasirwa n’ibitero by’ubugizi bwa nabi.

Si bwo bwa mbere Papa Francis ahura n’abayobozi bakuru b’idini ya Islam, kuko mu bihugu bituwe n’Abayisilamu benshi nka Bangladesh, Maroc, Turkiya na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu yagiye ahura n’Abayisilamu bakuru b’Aba-Sunni.

Papa Francis n’abo bayobozi bagiye basinyana ubutumwa buhamagarira Abayisilamu n’Abakristu kugirana ibiganiro, intambwe abayobozi ba Kiliziya biteze ko na Sistani ashobora gutera, gusa nanone hakaba hari amakuru avuga ko we atabikozwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *