Bazindutse bajya kurira utwabo ku mazi bisanga batubahirije amabwiriza

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abantu 37 biganjemo urubyiruko barimo kwishimisha mu mahoteli ari ku nkengero z’ikiyaga cya kivu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahazwi nko kuri Saga Bay na Nirvana barimo kubyina barenze ku mabwiriza. Abo Polisi yasanze batarenze ku mabwiriza ntacyo babatwaye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Chief Inspector of Police Karekezi Bonaventure yabaganirije abasaba guhindura imyumvire kuko icyorezo kigihari.

Ati “Batugiriye inama inama yo kwirinda imyidagaduro, n’ugiye muri Hôtel akajyayo yipimishije. Urebye abantu bahafatiwe hariya ni urubyiruko, niba mubyinana kuriya muba muzi ko uwo mwegeranye ari muzima. Iki cyizere kiva hehe? Nk’urubyiruko nitwe twakabaye twubahiriza amabwiriza’’.

Yakomeje agira ati “Hari abibeshya ko urukingo rwabonetse ariko nta kwirara amabwiriza aracyakomeza. Nta kujya ahari abantu benshi kuko niho haba hari ibyago byo kwandura kuko icyorezo kigenda mu mwuka. Igihugu kirabakunda izi ngamba ntabwo ari uguhana ni ukubungabunga umutekano w’abaturage.”

Kuya 10 Gashyantare 2021 Polisi yo mu Karere ka Rubavu nabwo yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant iri hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Mbere yaho nabwo tariki 21 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abantu 76 barimo kunywa inzoga babyina mu tubyiniro dutandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *