Ba kabuhariwe mu kwambara bo muri Kongo bagacishijeho

Abaturage bamwe b’imijyi ya Brazzaville na Kinshasa – imirwa mikuru ibiri yegeranye cyane kurusha iyindi yose ku isi – bamaze igihe bazwiho gutsapa, by’umwihariko abagize ‘Société des Ambianceurs et des Personnes Élégantes’ (SAPE). Aya mafoto ya Tariq Zaidi – akubiye mu gitabo cyasohotse muri uku kwezi kwa cyenda cyitwa ‘Sapeurs: Ladies and Gentlemen of the Congo’ – agaragaza n’aba ‘sapeurs’ bashya.

I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Natan w’imyaka 8, umwana w’umu-‘sapeur’ uzwi cyane Fiston Mahata, ahagarariye urubyiruko rw’intyoza mu kurimba. Hakurya y’uruzi rwa Congo, mu murwa mukuru Brazzaville, Okili Nkoressa w’imyaka 10, uri hagati, arakoresha umuhanda w’igitaka mu kumurika imyambarire n’intambuko ye.

Ati: “Umwenda nkunda cyane ni ikoti ryanjye rya Yves Saint Laurent nambaye uyu munsi”.

Ari kumwe n’abamaze igihe mu kuba aba ‘sapeuses’ ari bo umugore ucuruza witwa Ntsimba Marie Jeanne w’imyaka 52, uri ibumoso, n’umupolisi w’umugore Judith Nkoressa w’imyaka 39, uri ibumoso.

Se wa Séverin Mouyengo na we yari umu-‘sapeur’. Uyu mugabo w’imyaka 62 wahoze akora mu bijyanye n’amashyamba, agira ati: “Ndarimba buri munsi. Bituma nibagirwa buri kintu cyose”.

Yongeyeho ati: “Bizanira amahoro n’umutuzo buri muntu wese… Simbona ukuntu umuntu wo muri La SAPE [wo mu itsinda ry’abarimba] yagira urugomo cyangwa ngo arwane. Amahoro avuze byinshi kuri twe”.

Elie Fontaine, umushoferi wa taxi w’imyaka 45, avuga ko yatangiye kwambara ama ‘costumes’ akiri umwana mu mwaka wa 1982. Ati: “Bajyaga batubwira ko SAPE ari nk’uburyo bwo ‘kuba ikirara k’urubyiruko'”.

Aba-‘sapeurs’ bamamaye ku isi mu mwaka wa 2014 ubwo uruganda rwenga inzoga rwa Guiness rwashyiraga imyambarire yabo (style) mu itangazo ryamamaza.

Bamwe batangira kuba mu itsinda rya SAPE bakiri bato, nk’uyu mwana w’umuhungu Israël Mbona (wambaye ingofero itukura) w’imyaka itanu.

Amaze imyaka itatu ari umu-‘sapeur’.

Nubwo akiri muto bwose, uwo mwenda acyenyeye ni uwo muri Scotland (Écosse) naho inkweto ze ni izo mu ruganda Versace rwo mu Butaliyani.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *