Anastasia Pokreshchuk (Insta Model ) waciye agahigo ko kugira amatama manini ku isi ni muntu ki ?

Anastasia Pokreshchuk ,ukomoka muri Ukraine mu mugi wa Kiev ,  ni umugore wakimaze wemeye gutanga akayabo k’ama dorari 2000 kugirango bamuhinduriye  isura , abaganga nabo si ukwibasira imisaya barasizora . Ikibabaje ni uko kugeza ubu we abona ko imisaya ye ikiri mito ngo byaba byiza bayongereye ikabyimba cyane . Nubwo ayoboye abandi kumugore ufite imisaya miremire ku isi aracyashaka ko nta  wundi mugore wamucaho , yiyemeje  ko nta kizamuhagarika ko agomba kuguma ku mwanya wa mbere.

Anastasia akunda uburyo abantu bakunze imisaya ye nubwo njye ntayikunze Aragira ati”watekereza ko ari manini ,ariko ndabona akiri mato , nkeneye kongera kuyahindura nanone vuba .”

Ntago ari imisaya yonyine yahinduye ,yanahinduye iminwa ye n’urwasaya .

Akaba kandi yishimira gusangiza amafoto ye abamukurikira  kumbugankoranyambaga,aho amaze gukurikirwa n’abasaga 220,000 .

Akomeza avuga ko yabikunze , ko ndetse yiteguye guhindura n’ibindi bice by’umubiri

Yakiriye ubutumwa bumutuka bw’abamukurikira . Aragira ati “nakiriye ubutumwa bunca intege aho bamwe bambwiraga ngo nshobora kwiyica, ngo ndi mubi ,  ariko ibi byose ntago binca intege ahubwo ndisekera ubundi nkabyirengagiza.”

Muri Nyakanga Anastasie akaba yaratangarije Holly Willough hamwe na  Phillip Schofield aho yabahaga gasopo ko atazigera na rimwe ahagarara kugeza ageze kubyo ashaka , abantu bazavuge ibyo bashaka byose. Ati “Narabikunze . Nasaga nk’imbeba , izuru ryange ryari rinini . Ubu mfite imisaya minini ,n’iminwa minini birasa neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *