Amza yavuze ku ihohoterwa yakorewe na Strawberry anashyira hanze bimwe mubyatumye amwibasira –AMAFOTO + Video

Umukobwa witwa Strawberry cyangwa  Ange Lace nk’uko yashatse kwinjira mu muziki yiyita. Uyu mukobwa yakoze indirimbo imwe gusa asa n’uvuye mu bya muzika atangira gukaza umurego mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Ni umukobwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko yaryamanye na Sarpong ndetse anamutuka amuhora ko yamubeshye urukundo

Ibitutsi binyuranye uyu mukobwa yakoresheje ku mbuga nkoranyamaga atuka uyu mukinnyi ukinira Rayon Sports amushinja kuba yaramubeshye urukundo bakaryamana ntabwo twigeze twifuza kubigaragaza mu nkuru yacu. Gusa kandi muri iyi nkuru turashaka kugaruka kuri uyu mukobwa muri iyi minsi uri kuvugwaho amagambo yisebanya kuruhande rwa Amza na Kethia bivugwa ko nawe yaba yarigeze gukundanaho na Amza bityo bagira ibyo bapfa agahitamo kumusebya kumbugankoranyambaga akoresha.

Mu minsi ishize nibwo Strawberry yagaraye kurubuga rwe rwa Instagram avuga ko ari kuvuganira abakobwa bagenzi be , agaragaza umusore witwa Amza ngo usanzwe ufite ubwandu bw’Agakoko gatera Sida avuga ko arimo aranduza abakobwa batandukanye barimo na Kethia nkuko yabitangaje abinyujije ahazwi nka Status kuri Instagram.

Ibi nibyo byatumye ITYAZO TV dukesha iyi nkuru bashakisha uyu mukobwa Kethia ngo bamubaze byimbitse ibijyanye n’iyi nkuru iri kumuvugwaho we na Amza basanzwe bana kundana cyane.

Mbere gato mukiganiro Umunyamakuru wa ITYAZO Tv yagiranye na Strawberry yavuze ko Atazi uyu musore Amza ndetse ko na Kethia atamuzi. Gusa ntabwo uyu munyamakuru yahagarikiye aha kuko yashakishije ibimenyetso byose byerekana ko Strawberry cyangwa Angel asanzwe avugana byahafi na Amza ahubwo ko iri sebanya rishobora kuba rishingiye kugushaka guhondanisha imitwe Kethia na Amza bibereye murukundo.

Kethia wavuzwe ko yandujwe SIDA na Amza nawe akibimenya ntabwo yicaye ahubwo yagerageje kujya kwamugaga kugirango yereke imbaga aho ubuzima bwe buhagaze ndetse kandi aniyame Angel uri gushaka kumusiga icyasha amubeshyera.

Dore zimwe munyandiko za Amza avuga ko yakorewe ihototerwa na Strowberry ndetse akanasaba imbabazi abanyarwanda n’abanyarwanda kazi bamufashe uko atari kubera uyu mukobwa.

 

Dore ibyo Amza yandikiranye na Strawberry nubwo uyu mukobwa yumvikanye avuga ko atazi uyu musore

Kethia arikumwe na Amza
Kethia na Amza bari murukundo

Amafoto ya Amza uvugwaho kwanduza SIDA Abakobwa barimo na Kethia.

Reba ikiganiro ITYAZO TV yagiranye na Kethia ndetse na StrawBerry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *