Amavuta ya mukorogo yafatiwe mu mujyi wa Kigali

Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, mu kagari ka Rwezamenyo l , umudugudu w’ Intwali . Inzego z’umutekano dasso zateye muri yombi umugabo afite amavuga atemewe ya mukorogo ayakuye Rubavu .

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa kane tariki 05/11/2020. Yafashwe kubufatanye bwa   Police DASSO, n ‘Irondo ry’Umwuga.

Uwafashwe yitwa Gato Rashidi  ufite imyaka 45  afatanywe amavuta ya mukorogo amaduzeni 43 harimo amacupa 256 ,umushoferi we avuga ko yarayakuye ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu akaba yararikumwe na Uwineza Samiyati ufite imyaka 32.

Abafashwe bose hamwe  bashyikirijwe RIB station ya Rwezamenyo ,ubu niho bafungiye, iperereza rirakomeje.

Kugeza ubu umupaka w’u Rwanda na Kongo urafunzwe ariko nti byumvikana ukuntu aya mavuta ya Mukorogo yinjira mu gihugu .

Biravugwa ko bayakura muri Uganda bakayanyuza ku mupaka wa Bunagana hanyuma akinjizwa mu Rwanda bayanyujije inzira ya Panya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *