Amatsiko kuri Senateri Kanziga Epiphanie : Impamvu yatoranyijwe mu banyarwanda miliyoni 11 akagirwa Senateri

Kanziza ni umwe mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Gatanu, atuye umudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ku muhanda w’igitaka hirya mu mabanga y’umusozi wa Jabana, kugerayo bikaba bimusaba gutega moto.

Yagize ati “Abajyanama banjye nibambwira ngo aha hantu ntabwo ari heza kuhaguma nk’umusenateri, nzimuka”.

Atuye mu nzu isanzwe iri ahantu hakwitwa mu giturage n’ubwo ari umurenge w’Umujyi wa Kigali, ntaho yigeze ashingwa imirimo ya politiki, ntaho yigeze aba umushoramari ukomeye, nta n’aho yigeze ayobora urundi rwego rukomeye uretse umuryango WOPU.

Yavutse asanga iwabo ari ababumbyi ariko ngo bari n’abahinzi borozi, mu ndangamuntu za kera z’ababyeyi be hagaragaraga ko ari Umutwa.

Yavukiye i Nyagatare, akaba ari na ho yize amashuri abanza i Mutumba mu Murenge wa Gatunda, ayisumbuye ayiga muri Notre Dame du Bon Conseil i Byumba mu Karere ka Gicumbi, aza gusoreza Kaminuza muri ULK (abona impamyabumenyi ya Bachelor’s degree) muri 2012.

Yabaye umwarimu mu mashuri abanza i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, yakoreye umuryango African Initiative wita ku basigajwe inyuma n’amateka bari ku nkengero z’ishyamba ry’ibirunga, yabaye umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Umurenge wa Ngarama, abivamo ajya kwiga muri Kaminuza ya ULK.

Mu gihe yari umunyeshuri muri ULK ni bwo yagize igitekerezo cyo gushinga WOPU, umuryango urimo na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka.

Aganira na Kigali Today, Kanziza yasubiye mu mateka ye akiri umwana, yibuka ko igihe kimwe ubwo yigaga mu mwaka wa munani, umwarimu ngo yahagurukije abana b’Abahutu, ishuri hafi ya ryose rijya ejuru, kereka we na mugenzi we wari Umututsi.

Mwarimu yahise ababwira ko abasigaye bicaye, umwe ari Umututsi undi akaba Umutwa.

Kanziza yagize ati “Nk’umukobwa wavukaga mu bantu bari bameze nk’abasuzuguritse, iyo nabaga uwa mbere ntabwo bankomeraga amashyi, ahubwo banteraga ibyatsi n’ibipapuro bakamvugiriza induru, bakanserereza ngo tuvura umugongo”!

Kanziza avuga ko yiga mu mashuri abanza yose, ntaho yigeze arenga muri batatu ba mbere, ndetse no mu mashuri yisumbuye ngo yageze ku mwanya wa munani inshuro nke cyane.

Ikintu cya mbere yatangiriyeho ashimira Perezida Kagame, ni ukuvanaho ivangura ry’amoko mu Banyarawanda, ndetse akaba ari na yo mahame shingiro y’umuryango WOPU.

Avuga ko agiye gusangayo abantu b’inararibonye bamuruta kandi bamurusha, ku buryo we ngo akeneye kumenyerezwa no gutozwa kuba Umusenateri.

Yemera ko azigira kuri buri muntu, ariko nk’umuntu wize ibijyanye n’ubufatanye n’imibanire y’ibihugu (International Relations) muri Kaminuza, yumva yajya muri Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *