Amasezerano asanzwe ntabwo agomba kuba inshinjabyaha

Mupenzi Eto’o usanzwe ashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC akaba n’Umunyamabanga w’umusigire muri iyi kipe, araregwa ubwambuzi na Zitoni Remy uvuga ko yamutumye imodoka ariko ntayizane ndetse ntanasubize amafaranga.

Nkuko bigaragara mu kirego cyagejejwe mu bugenzacyaha, Mupenzi Eto umenyerewe nk’umukozi mu ikipe ya APR FC ushinzwe kuyihuza n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyikinira ndetse akaba ari n’Umunyamabanga w’umusigire, yarezwe mu nkiko ashinjwa ubwambuzi aho bigaragara ko yanze kwishyura Zitoni Remy wari wamuhaye miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani (8,800,000 FRW) ariko akaza kwishyuraho ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) kuri ubu akaba abazwa 8,300,000 FRW.

Nyuma yo guca mu bugenzacyaha, urubanza rw’aba bagabo bombi hanzuwe ko urubanza rwabo ruzasomwa bwa nyuma tariki 18 Mutarama 2021.

  • Ubundi ikibazo giteye gute?

ZITONI REMY yahaye MUPENZI ETO FILS amafaranga y’ u Rwanda millioni umunani n’ ibihumbi magana inani (8.800.000frw), ariko amwishyuramo ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) yo kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortune mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mupenzi Eto Fils nawe kuko bari basanzwe ari inshuti bizerana, amwizeza kuzayimugurira akayimushyikiriza, nyuma aho kuyimugurira ahubwo amafaranga ayakoresha mu nyungu ze bwite, ntiyamugurira iyo modoka yamutumye, ndetse ntiyanamusubiza amafaranga ye.

  • Amategeko avuga iki iyo bigenze gutya?

Kuba Mupenzi Eto Fils yaranze gusubiza Zitoni Remy amafaranga yamuhaye ngo azamugurire imodoka ntayigure ntanayamusubize kandi aziko yayimutumye ayikeneye byerekana ko iki cyaha yagikoze yakigambiriye kuko yagikoze akizi, abishaka, afite n’ubwenge buzima.

Amafaranga ayamuha, hari uwabirebaga nk’umugabo (Evidence) nk’uko ubucukumbuzi bwakoze n’ubushinjacyaha bubigaragaza:

Mupenzi Eto Fils yatse Zitoni Remy amafaranga y’ u Rwanda miliyoni umunani n’ ibihumbi Magana inani( 8 800 000 FRW) ngo azamugurire imodoka mu Bubiligi yo mu bwoko bwa Toyota Fortune, az iko ayikeneye ndetse anabwira Ndayisenga Yves ko atamuhemukira kuko yari azi ko kutayimugurira cyangwa ngo amusubize amafaranga ye yamuhaye, ari icyaha yaba akoze gihanwa n’amategeko.

Mupenzi Eto Fils yahakanye ibyaha aregwa:

  1. Mupenzi Eto Fils ubwo yabazwaga yivugiyeko Zitoni Remy yamuhaye amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5, 900, 000 FRW) ntiyayamwishura yose kuko yanivugiye ko yamwishyuyemo miliyoni imwe n’ ibihumbi maganaatanu ( 1,500,000 FRW).
  2. Hari ubuhamya bwatanzwe na Munyaneza Felicien wavuze ko yajyanye na Zitoni Remy kuri Banki ya Kigali ( BK) bityo Zitoni Remy abikuza amafaranga ayaha Mupenzi Eto amutumyemo imodoka, nyuma Zitoni amubwira ko Mupenzi Eto yanze kuyimugurira ntiyanayamwishyura, akanamwereka ubutumwa (message) Mupenzi Eto yamwandikiye amubwira ngo utwo dufaranga twe azatumwishyura.

Munyaneza Felicien yavuze ko Zitoni Remy ahereza Mupenzi Eto ayo mafaranga yabyiboneye ndetse ko hari amaashusho (video) Zitoni Remy yamufashe ayamuhereza, akavuga ko yayamuhaye nta nyandiko bakoranye, ahubwo ko habayeho kwizerana.

  1. Hari ubuhamya bwatanzwe na Ndayisenga Yves wavuzeko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 yagiye ku Biro (office) bya Zitoni Remy amwereka agatabo yahereyemo Mupenzi Eto amafaranga arenga miliyoni umunani (8 800 000 FRW) ariko akaba yaranze kuyamwishyura, akamusaba ko nagera mu Bubiligi azahamagara Mupenzi Eto akamubwira akamuhamo macye kuko hari business (ubucuruzi) yari yakorane na Remy agomba kumuha ibihumbi bine by’amayero (€4,000).

Ndayisenga Yves, yavuze ko yahuye na Mupenzi Eto abimubwiye ubwa mbere amwemerera ko hari amafaranga afitiye Zitoni Remy ariko ko ntayo afite, ubwa kabiri bongeye guhurira muri modoka bari mu rugendo Mupenzi Eto abwira Ndayisenga Yves ko we na Zitoni Remy ari inshuti, ko azamusubiza amafaranga ye yamuhaye atamuhemukira, hanyuma ntiyongera kubimubaza yirinda no kumubaza icyo amafaranga Zitoni Remy yamuhaye ari kuyakoresha.

Nibyo koko Zitoni Remy yemera ko Mupenzi Eto Fils ari inshuti ndetse ko ikibazo bafitanye ari ideni amurimo bityo namara kumwishyura nta kindi kibazo kizaba gihari hagati yabo.

Zitoni Remy avuga ko icyatumye agana inkiko ari uko yabonaga umwaka urenga wuzuye nta bushake na bucye Mupenzi Eto afite bwo kumwishyura, kuko yari yaranahindutse ku buryo yajyaga no kumureba mu rugo akamwereka ko nta kintu avuze akanamubwira ko niba ashaka yazajya kumurega, bityo ngo ni kimwe mu byamubabaje agahitamo kugana inkiko.

Kuri ubu rero, Mupenzi Eto Fils yemera ko ideni afitiye Zitoni Remy ari amafaranga y’u Rwanda milliyoni eshanu n’ ibihumbi maganacyenda ( 5,900,000 FRW), ariko ntiyemere ko yatumwe imodoka nkuko Remy abivuga, mu gihe Zitoni Remy avuga ko amusigayemo miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (8,300,0000 FRW).

  • Icyo itegeko rivuga mu gihe Mupenzi Eto Fils yaba ahamwe n’icyaha cy’ubehemu:

Ubuhemu ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Ingingo ya 176 y’ itegeko numero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange ivuga ko : “Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *