Amafaranga menshi yavumbuwe munzu ya Pablo Escobar

Umuhungu wabo w’uwahoze ari igihangange mu mu bucuruzi bw’urumogi Pablo Escobar avuga ko yatoraguye isashe yuzuye amafaranga angana na miliyoni 18 z’amadolari yari ahishe mu gikuta cy’imwe mu nzu  za se wabo.

Nicolás Escobar yabwiye ikinyamakuru cyo muri Colombia aho bashobora gusanga aya mafaranga mu nzu asanzwe abamo mu mujyi wa Medellín.

Avuga ko atari bwo bwa mbere aboye amafaranga mu mazu se wabo atashakaga ko habamo umuntu, ni mu gihe uyu Escobar avugwa ko yasize ahishe amamiliyoni menshi mu mazu ye.

Yapfuye mu mwaka wa 1993 arashwe n’abapolisi.

Igihe yari ageze kw’isonga ry’umwuga we, Escobar yaramenyekanye ko ari umuntu ufite ubutunzi buhambaye

Kuva apfuye, hagumye hari ibihuha i Medellín ko Escobar yahishe umutungo we, inyuma y’imyaka irenga mirongo arwana na leta ya Colombia yashakaga kumwohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamuhigaga.

Nicolás Escobar yabwiye televiziyo yo muri Colombia Red+ Noticias ko yaboye kandi n’imashini yo kwandika, amatelefone akorana naza satellite, ikaramu y’izahabu, kamera hamwe na firime y’amafoto atari adatunganije.

Ati: “Igihe cyose nicaraga mu cyumba, nkareba muri parikingi y’imodoka, nabonaga umugabo yinjira nyuma akagenda”.

“Umunuko wari muri iyo nzu wari uteye ubwoba. Umunuko wasumbaga inshuro ijana uva mu kintu cyapfuye”.

Pablo Escobar azwi ko yahishe amafaranga mu nzu ze nyinshi ziri mu mujyi wa Medellín, Colombia

Nicolás Escobar, yari asanzwe aba muri iyo nzu mu myaka itanu ishize, avuga ko amwe mu manoti amaze imyaka mirongo yari yaboze ku buryo atokoreshwa.

Mu kiganiro, avuga ko kenshi yaherekezaga se wabo, kandi ko igihe kimwe yigeze gushimutwa n’abantu bashakishaga aho Escobar yari yihishe.

Ati: ” nakorewe iyica rubozo mu gihe cy’amasaha arindwi  yose. Bamwe mu bakozi banjye bakubiswe izakabyana”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *