Akanyamuneza ka ba Nyiri Amatorero n’Insengero
Nyuma y’uko insengero zose ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifungiwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid 19, nyuma yaho zimwe zarongeye zirakomorerwa kuko icyorezo cyasaga nk’ikagabanutse.
Gusa ariko n’ubwo hari izari zarakomorewe, hari n’zindi zari zigifunze imiryango kugeza n’ubu ngubu.
Ni muri urwo rwego rero, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemereye insengero 18 zo mu Karere ka Gasabo kongera kwakira amateraniro.
Muri izo nsengero zemerewe nazo kongera gufungura, harimo izo mu Murenge wa Kimihurura zavugaga ko zashoye menshi mu bikorwa byo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 nyamara ntizifungurirwe.
Izo nsengero zemerewe kongera gufungura rero n’izi:
1.Assemblies Of God Kimihurura Umurenge wa Kimihurura
2.Hope in Jesus Church Umurenge wa Remera
3.EAR Kimironko Umurenge wa Kimironko
4.Good Shepherd Community Church Umurenge wa Gatsata
5.ADEPR Ntora(Dove) Umurenge wa Gisozi
6.EPR Gisozi Umurenge wa Gisozi
7.EAR Gikomero Umurenge wa Gikomero
8.EAR Gisozi Umurenge wa Gisozi
9.Eglise de Nazareen Umurenge wa Gikomero
10.Evangelical Pentecost Free Church Umurenge wa Remera
11.Catholic Church Chapelle Saint Dominiqwe Umurenge wa Kacyiru
12.Catholic Church Gikomero Umurenge wa Gikomero
13.Umusigiti wa Kagugu Umurenge wa Kinyinya
14.Umusigiti wa Rusororo Umurenge wa Remera
15.Eglise Methodste Libre Umurenge wa Nduba
16.Adventiste Church Ngera Umurenge wa Ndera
17.Umuriro wa Pentecote –Kibagabaga Umurenge wa Kimirongo
18.Well Sulvation Church Umurenge wa Kimironko
Nyuma y’uko izo nsengero zemerewe gufungura imiryango rero, bamwe mu bakirisitu bazo bakaba bishimiye ko bagiye kongera guterana.