AGACA N’UMUSHWI
UMUSHWI N’AGACA
Ukurengana kwa bamwe kwatumye dusaba imbabazi
Iryo ni rimwe mu mategeko agenga ishyamba
Icyo ushaka ko bagukorera ujye ugikorera abandi
Icyo udashaka ko bagukorera ntukagikorere abandi
Ngiryo itegeko rigenga isi
Umworozi yatunze indorerwamo ku dushwi tubiri
Agaca kaba karaturabutse kajya muri ndongeye ndariye
Kaba kamanutse nk’iya gatera inzara zose zirambuye
Kiteguye ibyo gushikanuza kaba kaguye ku ndorerwamo
Ntikayiroraga kiboneraga imishwi
Yari ikomeye kurusha urutare inzara zose ziranoboka
Gasaba imbabazi mwene rusake kati nkoko kazi ngirira imbabazi
Umushwi wawe waragasubije
Usaba imbabazi ukubiswe nande aha nibereye mu buvumo
ESE KO UYU ARI UMUGANI USOBANUYE IKI?
AGACA NI INDE UMUSHWI NI INDE?