Afrimax TV yakorewe umunsi mwiza w’amavuko

Umufasha wa Producer Nameless Campos imbere y’ikipe yose igize afrimax ndetse n’izindi nshuti z’uyu muryango yongeye kubwira umugabo we amagambo ahehereye k’umunsi hizihizwagaho isabukuru y’amavuko kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020.

Mu ijambo rye, umugore wa Rwandarushya Aimable uzwi cyane ku mazina ya Nameless Campos ; yakomoje k’umubano wabo bombi dore ko banamaze kwibaruka imfura yabo y’umukobwa ndetse anashimira ikipe ya afrimax muri rusange idahwema gufatanya n’uyu mugabo we ngo bakomeze barusheho gutegurira abakunzi ba Afrimax Tv ibiganiro byiza kandi bibanogeye.

Yagize ati: “Uyu munsi wa none ndishimye cyane , uyu ni umwaka wa 7 maranye n’umugabo wanjye tubana neza kandi dukundana, mubyukuri atwitaho bishoboka nk’umuryango we  ndetse kandi mushimira byimazeyo kuko yita no kukazi ke; cyane cyane mu bikorwa byose bya Afrimax Tv mububyo bwo kurushaho gutegurira abanyarwanda ibiganiro byiza ndetse n’abandi bayikurikira bose ku isi muri rusange.” Yakomeje agira ati: “Ni ibyagaciro gakomeye kuba narakunzwe n’umugabo mwiza nkuyu, [aseka cyane ati ] umugabo wanjye ndamukunda. Uyu munsi nari nashatse k’umutungura! mubyukuri isabukuru ye ubusanzwe iba kuya 14 ugushyingo buri mwaka, kuri iyo tariki rero nubundi twamukoreye ikirori ariko cyoroheje , hari murwego rwo kumujijisha kugirango atazatekerezaho ko uyu munsi nawo turi kuwutegura! Gusa byagenze neza cyane.. Kandi yishimye rwose.”

Nameless Campos  wakoze amashusho y’indirimbo atandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yemeza ko ari we wa mbere mu Rwanda mu gutanganya amashusho ashingiye kubikorwa bye, n’ubwo bwose muri iyi minsi bigaragara ko ibyo gukora amashusho y’indirimbo asa n’uwa bishyize kuruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *