Abishi 24 ba Laurent Desire Kabila barekuwe nyuma y’imyaka 20 bafunzwe

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yari yamaganye uko urubanza rwabo rwagenze mu Rukiko rwa gisirikare. Bafunguwe ku itegeko rya Perezida mushya Felix Tshisekedi wari uherutse kubaha imbabazi.

Nyuma yo kurekurwa habayeho kwishimira ko batashye batera amabuye kuri Gereza y’i Kinshasa.

Benshi mu batuye Congo batekereza ko bariya bantu nta ruhare bagize mu kwica Perezida Laurent-Désiré Kabila ahubwo ngo bari bafunzwe nk’ikimenyetso hari hari abafashwe bamwishe.

Mu barekuwe barimo Eddy Kapend wari umukuru wa Etat-Major.

Nyuma y’urupfu rwa Laurent-Désiré Kabila tariki 16 Mutarama 2001, Joseph Kabila umuhungu we ni we wahise amusimbura ku butegetsi.

Joseph Kabila yakunze gusabwa ngo abe yaha imbabazi ziriya mfungwa arabyanga, abagera kuri 11 baguye mu buroko.

Ikemezo cyo kurekura bariya bantu cyafashwe na Perezida Tshisekedi cyatangaje benshi ndetse hari abataragishyigikiye.

Mu myaka ibiri ishize, Tshisekedi yari yunze ubumwe na Perezida Joseph Kabila. Ubu hajemo umwobo hagati yabo bombi, ndetse n’amashyaka yabo arahanganye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *