Abazungu bumvaga baratera ubwoba Umucamanza agafungura Rusesabagina ariko ntibyabakundiye

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Abashinzwe umutekano bari benshi nk’ubushize, ndetse mu cyumba cy’iburanisha, usibye abantu bake barimo abakozi ba Ambasade ya Amerika, abandi bose bari abanyamakuru.

Paul Rusesabagina akurikiranyweho byaha 13 birimo; Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, ubushimusi n’ubwicanyi

Harimo kandi; Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,  Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare.

Kimwe n’uko iburanisha ryo ku munsi wa mbere ryagenze, abantu bose bitabiriye babanje kugaragaza ko bipimishije icyorezo cya Coronavirus, bapimwaga umuriro kandi bagategekwa kubanza gukaraba intoki.

Rusesabagina aganira n’abunganizi be aribo Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David

Ku isaha ya saa Munani n’iminota 40 nibwo Rusesabagina yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, abanyamategeko be babiri nabo bitabiriye isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.

Rusesabagina yari yunganiwe na Me Emeline Nyambo hamwe na Me Rugaza David. Ubwo inteko iburanisha yari imaze kwinjira, umucamanza yabanje gusoma ibyaha 13 ubushinjacyaha burega Rusesabagina.

bwo yabwirwaga ko agiye gufungirwa muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo, Rusesabagina yahise ajurira

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasesenguye buri cyaha mu biregwa Rusesabagina, uko yisobanuye n’uko abanyamategeko be bamwunganiye ndetse n’ibyagiye bitangazwa n’ubushinjacyaha.

Ku bijyanye n’uko yaburana afunzwe cyangwa adafunzwe, umucamanza yavuze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, bityo ko akwiye gukurikiranwa afunzwe nubwo hagaragajwe impamvu z’uko afite uburwayi.

Ntibyari bimenyerewe ko ababuranyi bitabira umuhango wo gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko kuri iyi nshuro Rusesabagina yari ahari n’abunganizi be

Yavuze ko kuburana afunzwe bidashobora kubangamira uburenganzira bwe bwo kwitabwaho mu buvuzi.

Ashingiye kuri izo mpamvu, yasomye umwanzuro w’urukiko, maze avuga ko Rusesabagina agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ko ashobora kujurira uyu mwanzuro mu gihe cy’iminsi itanu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *