Abaturage ba Rusizi biboneye manu ariko Police ishaka kuyibaryoza

Ejo kuwa  Gatandatu mu murenge wa Mururu ahitwa Roind Point mu Karere ka Rusizi, ikamyo ya CIMERWA yavaga ku ruganda rwa Bugarama ijya i Kigali yahirimye ipakiye imifuka 700 ya sima, abaturage batunda  imifuka igera kuri 500.

Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iriya kamyo witwa Sylvestre Sebanani w’imyaka 44 y’amavuko, yakomeretse cyane, biba ngombwa ko imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bya Kaminuza bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Impanuka yabereye mu Murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga mu mudugudu wa Marebe mu karere ka Rusizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu witwa Joyeux Ingabire yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ‘ubuyobozi bugishakisha uko bwagaruza iriya mifuka ya Sima nubwo abenshi bahise bayubakisha.Ubusanzwe iyo i kamyo ya BRALIRWA yahirimaga abaturage bahitaga binywera byeri yari ipakiye , ariko ku ikamyo ya CIMERWA ubanza bizagenda ukundi abazibye bakazigaruza

Yagize ati: “Iriya modoka yakoze impanuka iva kuri cimerwa itwaye ciment izijyana i Kigali, ntabwo turamenya nyirazo kuko ntabwo aragaragara, Umushoferi wakoze impanuka ntabwo yashoboraga kuvuga.”

Bivugwa ko iriya mpanuka yatewe n’uko ikamyo yabuze feri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *