Abasenateri bashya Umukuru w’igihugu aherutse gushyiraho barahiriye

Kuri uyu wa Kane taliki 22, Ukwakira, 2020, Abasenateri bashya Umukuru w’igihugu aherutse gushyiraho barahiriye kuzubahiriza inshingano zabo. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yabagejejeho arangije kwakira indahiro zabo, yasabye abari mu Nteko ishinga amategeko ko bagomba kujya basobanurira abaturage ko ntako Leta idakora ngo ikemure ibibazo byabo.

Yabivuze ubwo yakomozaga ku biciro by’ingendo byari bimaze iminsi byarazamuwe na RURA bigateza impagarara mu bagenzi.

Perezida Kagame yabanje gushimira Abasenateri bashya ko biyemeje kuzakora  imirimo yabo neza.

Yavuze ko bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda kandi  ko Abanyarwanda bose(aho baturuka, uko bateye, ibyo bemera n’ibyo batemera…) bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza kugira ngo ibibazo bifite byumvikane.

Yababwiye ko yizeye ko Abasenateri bashya bazanye ibitekerezo n’amaraso mashya ku nyungu z’u Rwanda kandi bakabikira mu  ntambwe ikwiye.

Kagame yavuze ko Abanyarwanda basanzwe bazi ko Abasenateri ari abantu babarebera ibibafitiye akamaro harimo no kureba imikorere ya Guverinoma.

Ati: ” Ubusanzwe mu gihugu cyacu ibyo dukora bisaba ubwitange no gukora neza uko bishoboka kandi uko bikwiye. Mu mateka yacu hasanzwe mo ibibazo kandi tugomba kubikemura. Dufite iby’imibereho myiza, iby’ubukungu n’ibindi bishobora kutugeza ku majyambere. Aho tuva ni kure ariko n’aho tujya ni kure. Ntitubura ibitwitambika imbere ariko tugomba guhangana nabyo tukabikemura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19, ariko atari umwihariko warwo.

Avuga ko u Rwanda ruhangana nacyo mu rwego rwo kukirinda abaturage.

Ku rundi ruhande, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwirinda COVID-19 byatumye igihugu gihura n’ingaruka z’ubukungu, kidashobora guhunga ahubwo kigomba guhangana nazo.

Yatanze urugero rw’uko kwirinda COVID-19 bibuza abantu gukora ibyo bakoraga byari bibatunze, bigateza igihugu imbere.

Perezida Kagame avuga ko iyo ibibazo byikubye kenshi, umuntu nawe aba agomba gukora cyane kugira ngo abibonere ibisubizo kandi akabikora neza.

Yasabye abayobozi kongera ingufu mu mikorere kugira ngo Abanyarwanda bashobore guhangana na COVID-19.

Umukuru w’igihugu yavuze ko amaze iminsi abona uko abaturage batakamba bavuga ko ibiciro by’ingendo biri hejuru, ariko abasezeranya  ko Guverinoma igiye kureba uko iby’ingendo zari ziremereye abaturage cyakemurwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *