Abapolice bari mu mapiganwa yo kwirasa? byifashe bite

Umupolisikazi uri mukigero cy’imyaka 25 y’amavuko witwa Chance wakoreraga akazi ke kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo mu Karere ka Nyanza bikekwa ko yirashe arapfa.

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, amakuru avuga ko uriya Mupolisi yinjiye mu kigo aho yakoraga atora imbunda arirasa ahita apfa bivugwa ko byabereye mu cyumba yararagamo.

Hari amakuru avuga ko hari umusore w’umusivire bakundanaga, bikavugwa ko yari yaramuteye inda, “ari na byo bikekwa ko” byamuteye kwiyahura.

Nyakwigendera yari yinjiye mu mwuga w’Igipolisi vuba.

Umuseke wandikiye Umuvugizi wa Polisi dushaka kumenya andi makuru, bigaragara ko ubutumwa bwamugezeho ariko nta gisubizo kindi twabonye.

Hashize igihe gito hari undi Mupolisi na we bikekwa ko yiyahuye akoresheje imbunda ye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, mu Karere ka Kiciro, mu rusengero rw’Itorero rya Glory To God Temple ruherereye ahazwi nka Kicukiro Centre.

Umwe mu bakozi b’urusengero utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu itangazamakuru, kiriya gihe yabwiye UKWEZI ko, uriya Mupolisi yari kumwe na mugenzi we mu kazi binjira mu rusengero bavuga ko bagiye kwihagarika, hanyuma umwe ajya inyuma ya kontineri ahita yirasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *