Abanyonzi b’abagore mu masiganwa: Hazaca uwambaye

Mu karere ka Bugesera hari umwihariko ko igare atari igikoresho cy’abagabo gusa, byatumye umwaka ushize hari abahashinze ikigo gitoza abakobwa bonyine umukino wo gusiganwa ku igare.

Faustin Mparabanyi, Abraham Ruhumuriza cyangwa Adrien Niyonshuti, ni amazina azwi cyane muri uyu mukino ukunzwe mu Rwanda.

Mu bagore, Jeanne D’Arc Girubuntu w’imyaka 25 ari kugerageza, yatsinze ku rwego rwa Afurika anahatana ku rwego rw’isi, ariko ntarinjira mu mateka kuko uyu mukino ukiri hasi mu bagore.

Mu Bugesera, umukobwa ushyingiwe mu majyambere atwara ntihakunze kuburamo igare. Umugore utwaye igare, ririho umuzigo, anahetse umwana, ni ibisanzwe. Gusa mu Rwanda ni umwihariko waho.

Bugesera Women Cycling yashinzwe na Serge Gasore – wamamaye mu gusiganwa ku maguru, ubu ikuriwe na Liliane Kayirebwa, irashaka ko umugore nawe ajya mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda.

Abakobwa b’abangavu barenga batandatu baba ahantu hamwe hari ibikoresho by’imyitozo y’uyu mukino, Kayirebwa avuga ko muri iki gihe cya Covid-19 babonye umwanya urambuye wo kwitoza.

Ati: “Mu bihe bisanzwe byo kwiga ishuri ni ryo riza imbere, bitoza bavuye ku ishuri, nyuma bakajya muri ‘études’. Ku wa gatandatu no ku cyumweru nibwo bongera kugira umwanya urambuye wo kwitoza”.

Mu mwaka ushize, nibwo abakobwa bane gusa iki kigo cyari kigitangira cyatozaga batangiye kwitabira amarushanwa, Kayirebwa avuga ko “twabaga aba nyuma cyane”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *