Abanyarwanda bikomye Umusifuzi w’umunya Maroko

Umusifuzi w’Umunya-Maroc, Samir Guezzaz, wasifuye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea muri ¼ yanenzwe bikomeye n’Abanyarwanda batandukanye kubera bimwe mu byemezo yawufatiyemo birimo n’ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier.

Ibyemezo bitandukanye byafashwe n’Umunya-Maroc, Samir Guezzaz, byagarutsweho n’abatari bake, aho bamwe bamushinje kubogamira kuri Guinea.

Icyasembuye amarangamutima ya benshi ni ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku munota wa 58, aho yashinjwe gukinira nabi Yakhouba Barry wari ugiye kwinjira mu rubuga rw’amahina nubwo amashusho atagaragaza neza ko yamukozeho.

Samir Guezzaz yabanje guha umunyezamu w’Amavubi ikarita y’umuhondo mu gihe yahamagawe n’itsinda ry’abandi basifuzi batatu (Umunya-Maroc Adil Zourak n’Abanya-Tunisia Haythem Guirate na Khalil Hassani) bakoreshaga ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire (VAR) kugira ngo asuzume neza ikosa ryabaye.

Guezzaz yagiye aritegereza, asaba ko bamuhindurira amashusho akareba mu nguni zose ikosa ryabayemo. Ubwo yasubiraga mu kibuga, yakuyeho ikarita y’umuhondo yari yahaye Kwizera Olivier, amwereka iy’umutuku nk’uko yari yabigenje mu gice cya mbere ku yahawe Mory Kante wakiniye nabi Tuyisenge Jacques.

Icyemezo cy’uyu musifuzi kuri Kwizera nticyakiriwe kimwe n’Abanyarwanda n’abandi batandukanye bakurikiye uyu mukino, aho bamwe bamushinja kubogamira kuri Guinea afatanyije na bagenzi be bakoranye kuri uyu mukino.

Amashusho y’umusifuzi wa kane, Umunye-Congo Jacques Ndala, asuhuzanya n’umutoza wa Guinea, Kanfory Lappe Bangoura, ari mu yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Phil Clark yagize ati “Umusifuzi ni umukinnyi wa 11 wa Guinea.”

Umutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yagize arti “Uyu mukino urimo amafirimbi menshi kurusha umupira pe.”

Ndizeye Lionel we yavuze ko umusifuzi atitwaye neza.

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, na we yagaragaje ko imisifurire y’umukino w’Amavubi na Guinea itagenze neza, aho yagaragaje ko umusifuzi ashobora kuba yarebye kuri VAR ahumirije.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko rutahizamu wa Guinea ashobora kuba yarushije ubwenge abasifuzi.

Ati “Urebye mu mashusho, ababibonye babonye ko Olivier [Kwizera] nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ngira ngo uriya mukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi, ngira ngo yabarushije ubwenge ni ko navuga. Ibyo byose byatumye umukino wacu utugendera nabi. Twabyemeye, ntabwo twajya kurega VAR.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *