Abanyarwanda bari kwibaza aho abahanuzi bagiye ngo babirukanire iki cyorezo cya covid19

Hambere (mbere y’icyorezo cya Coronavirus) mu Rwanda cyane hirya no hino muri Kigali ntiwarengaga kilometero imwe (1Km) utanyuze aho bari gusenga, aba bose bahuriza ku buhanuzi, gukiza indwara zananiranye no kubona imigisha myinshi cyane, iyo kubona ubutunzi n’ibindi bibushamikiyeho ariko muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, wakwibaza aho baherereye ngo bagikize Abanyarwanda n’Abaturarwanda ndetse n’ingaruka zacyo zirimo n’igifungo cyo kuguma mu ngo.

Muri iki gihe cya Koronavirusi (COVID_19) aba bakozi b’Imana (abakora ibitangaza ) bari he ngo bakumire iki cyorezo? Iyi Koronavirusi igejeje Isi ahabi ndetse ikaba ikomeje gutuma benshi inda zifatana n’imigongo. Harabura iki ngo bayisengere igende? Cyangwa ni uko nta turo n’icyacumi biyiturukaho?

Bishop Rugagi, Apôtre Gitwaza, Apôtre Rwandamura, Pastor Bosco (Fire), Prophète Claude, Prophet Sultan, Padiri Ubald n’abandi bari he ngo bakore ibitangaza mu gihe nk’iki?

Nta muntu wapfa gushidikanya ko Imana ibaho, bigoye kuba iki wakibaza , nutemera ibitabo byayitiriwe ntiyerura ngo agaragaze ko atayemera , ahubwo araguhunga cyangwa akirinda kujya impaka, mu Rwanda akenshi usanga abantu iyo baganira bibaza ku bintu bikomeye bisa n’aho batabonera igisubizo akenshi baravuga bati ’Imana izabyikorera’, Imana izadusubiza, Imana ni yo nkuru bivuze ko hari ahandi ibisubizo byananiranye bituruka.

Cyo kimwe n’ahandi henshi muri Afurika hakomeje kwaduka amadini menshi avuga ko akorera Imana ndetse benshi mu bayoboke bayo cyangwa abayashinze bakemeza ko bakora ibitangaza, gukiza indwara zananiranuye, gutanga imigisha abantu bakabona ubutunzi. Aha rero ni ho wahera wibaza uti: ’Ba bandi twabonaga kuri za Televiziyo no mu nsengero bari he ngo birukane iki cyorezo gisa nicyahagaritse ubuzima bwabatuye Isi?”

Mu bindi bihugu nka za Nigeria, Amerika n’ahandi hagiye haba amasengesho yo gusenga basaba Imana ngo ikize Isi icyorezo kiyugarije. Cyane muri iyi nkuru iragaruka ku matorero yabavutse ubwa kabiri akunze kurangwamo abakora ibitangaza n’abahanuzi akenshi bifashisha Bibiliya cyangwa ubuhamya bwibyabaye, twibaza impamvu tutumva ubuhanuzi bwirukana iyi COVID-19 ikomeje guca ibintu. Ese ibitangaza n’imbaraga zabo byarashize?

Twabonye bamwe bihutira kurangira intama zabo aho zigomba kohereza amaturo, ntabwo turumva ubuhanuzi bwihumure n’uburyo izi nzobere mu gukiza indwara zananiranye zaba ziteguye gukiza u Rwanda iki cyago.

Intumwa z’ibitangaza n’abahanuzi mwarengeye  he?

Ibitangaza n’ubuhanuzi byatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda kuva mu 2006, aho haje abanyamadini benshi bavuga ko bakora ibitangaza, ubuhanuzi, gukiza imivumo, gukiza indwara zikomeye cyangwa zananiranye nibindi.

Ibi ntibyavuzweho rumwe mu Rwanda kuko byasaga n’ibishya, ariko bamwe mu banyabitangaza ntibahwemye kubivuga mu bitangazamakuru no kugaragara basengera abantu bagata imbago, abandi bakivugira ko babonye ibitangaza ndetse bagakira indwara babikesheje aba bakozi b’Imana.

Apôtre Gitwaza ari he?

Apôtre Gitwaza

Apôtre Gitwaza ni umwe mu bahanuzi bavugaga ko basenga bagakiza indwara nyinshi zananiranye mu myaka ya 2006 kuzamura , aho mu biterane byinshi atasibaga guhanura no kurondora indwara yakiza udasize n’ibitangaza byakoreka.

Muri Nzeri 2018, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Apôtre Paul Gitwaza avuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika, ngo abatamwemera bafite ibibazo kandi bazabibona yaragiye atakiriho. Gitwaza ari he muri iki gihe cya COVID-19? Ese impano ze zaba zitagikora muri ibi bihe?

Bishop Rugagi ari he?

Bishop Rugagi

Bishop Rugagi Innocent yaravuzwe mu 2018 no mu ntangiro za 2019, azwiho kuba yarigeze kuvuga ko agiye kujya azura abapfuye, icyo gihe abantu benshi bamusabye ko kuzura abantu atajya abikorera mu rusengero ahubwo yajya mu bitaro bitandukanye agasengera imirambo maze igasubirana ubuzima.

Bishop Rugagi kandi yabwiye abakristo ngo bazane amafaranga bafite bayashyire mu giseke kuko baraba bari kujugunya ubukene, kandi yigeze kubabwira ko bamuha amaturo na we akabahesha umugisha wo kugura imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Ranger Rover . Bishop Rugagi ari he muri iki gihe cya COVID-19?

Apôtre Charles Rwandamura afite ihembe rihagarika intambara, rikarinda igihugu

Apôtre Charles Rwandamura

Apôtre Charles azwiho ubuhanuzi n’ibitangaza. Yubatse urukuta avuga ko abantu bazajya bajya kurusengeraho bakabona ibitangaza. Ubwo na none yari mu muhango wo gusengera amatora yUmukuru w’Igihugu mu 2017, aya masengesho yahuje amatorero y’abavutse ubwa kabiri , tariki ya 10 Kamena 2017, kuri Sitade ya Kicukiro.

Yagize ati: « Ubundi igihugu cyose kigira abahanuzi bagomba kugihesha umugisha, natwe nkamatorero y’abavutse ubwa kabiri tugomba guhagarara neza mu mwanya wo guhesha igihugu umugisha n’amahoro no gusabira abayobozi bacu ngo Imana ibakomeze, ibahe kuramba cyane kugirango bakomeze kutugezaho ibyiza birimo iterambere, ubwisanzure nibindi byinshi.

Apôtre Charles Rwandamura ari he? Iri hembe yavugaga ko rihagarika umwanzi wigihugu ryaba ridakora kuri COVID-19? Ko ari we mwanzi ubayeho utera ibihugu hafi ya byose kuri iyi Si!

Bishop Muragizi ari he muri iki gihe cya COVID-19?

Bishop Muragizi

Uwitwa Bishop Muragizi na we yabwiye igitangazamakuru Muhabura ko asengera abantu bagakira indwara zikomeye, avuga ko itorero abereye umuvugizi ari ryo Power Deliverance Church International, basengera abantu bagakira indwara zikomeye nka kanseri (cancer) ndetse n’ibindi bibazo ubuzima bwa muntu buhura nabyo, kubera umwanzi Satani ariko kubera imbaraga z’Imana ndetse n’amasengesho bakora, umuntu arabohoka. Ibi byose ariko ngo babikora ari ugufasha igihugu cy’u Rwanda, abagituye ndetse n’Abanyamahanga.

Rev. Pasiteri Bosco Nsabimana ari he?

Prophète Fire

Rev. Pasiteri Bosco Nsabimana (Prophète Fire) wayoboraga itorero Patmos of Faith church ryakoreraga ku Muhima, ubwe yemezaga ko hari abo yasengeye bapfuye bakazuka, ko afite impano yo kurondora abantu akaba yamenya nk’amazina yabo kandi atigeze ayababaza. Rev. Pasiteri Bosco Nsabimana muri iki gihe cya COVID-19, yaba arihe?

Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald azwi cyane mu gihugu bitewe n’ibitangaza avugwaho n’abiganjemo abayoboke ba Kiliziya Gatolika. Avugwaho gukiza indwara zitandukanye zirimo nk’ubumuga, ubuhumyi ndetse n’izindi zidakira, akavugwa mu buhamya.

Ahantu Ubald yagiye, hakunze kugaragara uruvunganzoka rw’abantu baturutse mu matorero n’amadini menshi, ndetse n’abadasenga, baba bahajyanwe n’ibibazo bafite mu buzima byababanye karande, abandi bagiye kureba niba koko ibitangaza avugwaho koko abikora.

Padiri Ubald kandi nawe hari ubwo ajya yifashisha ibitangazamakuru, agasakaza ubutumwa bwe bwagakiza [nkuko bivugwa] ndetse akoresha n’urukuta rwa Facebook rwitwa Ubald Rugirangoga rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 17 , agafatanya n’abamukurikira mu masengesho. Ese ntabwo yakora igitangaza cyo kwirukana COVID-19, abantu bagasubukura ibikorwa byabo byahagaze?

Prophet Sultan ari he muri iki gihe cya COVID-19?

Prophet Sultan

Prophet Sultan abakristo be bamwita umukiza n’umucunguzi. Arahanura ndetse agakiza n’indwara. Mbere yakoraga ibitangaza wabanje kumuha ibihumbi 20 by’amanyarwanda ku bashyitsi, umusangwa akamuha 10.000 Frs, uyu Prophet Sultan Eric ukuriye itorero Zeal of the Gospel church rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ahamya ko yazuye umuntu wari wapfuye ndetse ngo afite ibanga akoresha agakiza indwara nyinshi zirimo na SIDA.

Ibi Prophet Sultan Eric yabitangarije inyarwanda tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo yari ageze mu mujyi wa Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biterane by’ubuhanuzi yari yitabiriye . Uyu muhanuzi yahamije ko hari umuntu w’i Kiziguro mu karere ka Gatsino wari wapfuye, amusengeye arazuka. Yunzemo ko ibi avuga atari igipindi kuko afite abaganga babihamya bavuraga uwo muntu yazuye.

Bishop Harerimana Jean Bosco ari he?

Bishop Harerimana Jean Bosco

Bishop Harerimana Jean Bosco akunze kugaragara akora ibitangaza aho benshi mu bamugana bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye y’aba ubusanzwe nko guhagurutsa ababanaga n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumuka kw’abatabona hamwe no gusengera uburwayi buturuka ku myuka mibi, ahamya ko iyo umuntu yizeye Imana imukorera ndetse ikamukoresha iby’ubutwari. Muri iki gihe cya COVID-19 ari he?

Prophet Claude Ndahimana: Soul Healing Revival church ari he?

Prophet Claude Ndahimana

Gira icyo wibaza mu bihe nk’ibi, abahanuzi bababwiraga ko bakora ibitangaza. Bari he? Kuki batirukana iyi ndwara ikomeje guheza abatuye isi mu rwihisho?, ibi ni ibikwereka ko ukwiye guharanira gukora ibyiza utarebeye ku bayobozi b’amadini kuko ahanini bo ibyo bakora biba bishingiye ku nyungu runaka utapfa guhita ubihishura. Ikindi cyabereka ukuri naho muri iyi minsi tubona Leta ariyo isigaye ikemura ibibazo byamakimbirane abarizwa muri yo, kandi aya madini avuga ko ari mu nzira ijya mu ijuru.

Ibihe nkibi bya Koronavirusi, Abashumba bamadini, abahanuzi, Prophetes, Apôtres , Bishops, nabavugabutumwa nabandi tutavuze bakwiye gukora iki? Ese ni akanya ko kwihisha ? Ibitangaza bavugaga birihe ko noneho ituro na Leta yaritanga ariko abantu bagakomeza ubuzima busanzwe ? Iki se ni igihe cyo gutunga abayobora amadini? Intama n’umushumba ukwiye gutunga undi ni nde? Abasomyi mwibaze , ese birakwiye ko abanyarwanda bakwiye gutwarwa buhumyi ? Mugume mu rugo kandi mukurikize ababwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi (COVID-19).

Ev. Fred Kalisa

Ev. Fred Kalisa

Nkaho umuvugabutumwa Ev. Fred Kalisa, we avuga ko ibitangaza abyemera cyane kuko na Yesu yavuze ko utazemezwa n’ibyo avuga azemezwa n’ibyo nkora, ikindi ngo ni uko ubuzima bwa Yesu bwaranzwe no gukora ibitangaza kugeza n’aho yabwiye abizera ko bazakora ibitangaza kurusha nibyo we yakoze. Ati Ndahamanya ko no muri Bibiliya ibitangaza bibaho.

Yifashije Bibibiliya, avuga ko abantu bImana bazabamenyera ku mbuto zabo. Matayo 7:20 hagira hati: Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo. 22. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati: Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?

Avuga ko ibitangaza bihari ugendeye no ku byo Yesu yavuze ko abizera bazabikora, ati: Birahari. Imana ikoresha abantu mu buryo butandukanye gusa na Satani arakora, aho Yesu yaravuze ati: muzabamenyera ku mbuto zabo.”

Apotre Liliane Mukabadege : Umusozi w’Ibyiringiro ari he muri iki gihe?

Apotre Liliane Mukabadege

Aba bandi bo se barihe ngo bigaragaze?

  • Pastor Ntambara Emmanuel: Itorero “Urufatiro rwa Kristo”
  • Prophet Claude Ndahimana: Soul Healing Revival church
  • Apotre Liliane Mukabadege : Umusozi w’Ibyiringiro
  • Pastor Deogratias Niyonzima: Healing Centre
  • Aba bahanuzi bari he ? Amavuta yabo yaba atoranya?

Ibitangaza bibaho ?

Umwe mu bavugabutumwa akaba numwe mu bamenyereye igice cy’iyobokamana utashatse ko amazina ye atangazwa, asanga iki ari cyo gihe cyo kwigaragaza kw’abahanuzi bagiye bavuga ko bakora ibitangaza.

Bari he ? bose baza bavuga ko bahanura ndetse bagakora ibitangaza indwara zigahunga, ubu nabo barihishe! Iki cyari igihe cyabo cyo kugaragaza imbaraga ziri muri bo bajya bavuga mu biterane no kuri radio n’ahandi hose bakurikirwa n’abantu.

Uyu muvugabutumwa avuga ko yatunguwe no kubona amatorero menshi asohora amatangazo yo kwaka amaturo aho kuba babisimbuza ubutumwa bw’ihumure no guhanura mu gihe nkiki.

Ati” Ndakubwiza ukuri iki cyari igihe cy’aba bose bavugaga ko bakoreshwa n’Imana! Nabo bafite ubwoba, barirebera amaturo gusa .”

Akomeza avuga ko iyo biza kuba ari ukuri ku byo aba bahanuzi bavuga bakabaye barasenze ntikigere mu Rwanda, ati “Ariko kuko aba nabo bakora ibi byose kubera gushaka kumenyekana no kwigaragaza, ni yo mpamvu ubu utababona, muri ibi bihe nabo ubonye kuri social Media ubona ko batashywe n’ubwoba”.

Ibitangaza ntibigurishwa

Karisa Fred avuga ko ibitangaza bitagurishwa kuko utavuga ngo watanga iki kugira ngo ubone iki. Ati:

“Ibitangaza byImana ntibigurishwa. Urugero muri Bibiliya hari umugabo wumukonikoni wasabye ku mpano z’Imana ngo ajye azigurisha, baramubwira bati: Pfana ifeza zawe kuko Impano y’Imana ntigurishwa.”

Ibyakozwe nintumwa 8:20 Petero aramubwira ati: Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano yImana iboneshwa ifeza.

Ababanza gusaba ikintu ngo babone gukora Iryo ni itekamutwe ryitwikiriye iyobokamana, ntaho Imana iguha ari uko uguze kuko ntiwabona icyo uha Imana, kuko impano itagurwa ni ko ijambo ry’Imana rivuga, ntacyo watanga ngo ubone ikindi kuko ntikora lambert ni ko nabyita

Yesaya 3:10 Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa nimirimo yamaboko yabo. Musome kandi Yohana 14:11-13.

Mu kwanzura Fred avuga ko Abantu bagenda bavuga ibintu bitandukanye ku bakozi bImana cyangwa abahanuzi muri iki gihe, we yemera hari abantu bakoreshwa n’Imana, hakaba abakorera indamu, hakaba n’abashaka kwamamara bitwaje ubuhanuzi. Gusa akavuga ko ubuhanuzi bwemerwa ari uko busohoye, kandi ko abahamagara abantu ngo baze bakorerwe ibitangaza biba ari ikinyoma, bityo abantu bakwiye kubyitondamo no kugira ubwenge.

Niki wakora mu gihe nk’iki

Abantu bagomba kumenya ko Imana iriho kandi yihagije , ntibisaba ko utanga ikintu runaka ngo wicungure kuko yakumenye ukiri urusoro mu nda ya nyoko. (Yeremiya 1:4) 4 Nuko ijambo ryUwiteka rinzaho riti 5. Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.,

Umuhanuzi nta na kimwe yarema ku buzima bwawe kitari gihari , usibye kwibutsa ko hari umugambi Imana igufiteho, kandi Imana ifite abayikorera byukuri Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Baali, ntibamusome.” (1 Abami 19:18) gusa bisaba gushishoza ngo ubamenye, abantu bakwiye gukoresha ubwenge.

 

One thought on “Abanyarwanda bari kwibaza aho abahanuzi bagiye ngo babirukanire iki cyorezo cya covid19

  • October 12, 2020 at 2:55 am
    Permalink

    Uravuga abahanuzi???n’abavubyi! Imvura yaganye he?!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *