Abantu icumi Ruhaya yari ibakozeho i Kibungo

Abaturage icumi bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma bajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Remera nyuma y’iminsi mike bose bariye ku ihene yari yipfushije bagatangira kuruka no gucibwamo.

Ni abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhama mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Remera. Amakuru avuga ko kuwa 12 Kanama aribwo hapfuye ihene y’umuturage witwa Mukanzigiye Pélagie, maze kuwa 13 Kanama aho kuyihamba bakayibaga bakagabana inyama.

Ngo kuva ubwo buri wese wayiriyeho yatangiye kurwara mu nda bamwe batangira gucibwamo kugeza ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubajyaniye kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsanzabera Michelle yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko koko abaturage icumi bo mu Mudugudu umwe bariye kuri iyo hene bose bajyanwe kwa muganga ariko ngo babapima bamwe bakabasangamo n’izindi ndwara.

Ati “ Hari abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhama mu Kagari ka Nyamagana bari barwaye bavuga ko bariye ihene mu minsi ishize, twabajyanye kwa muganga ariko muganga yasanze hari n’abarwaye malariya baracyakorerwa n’ibindi bizami ntabwo turamenya neza ibyavuyemo.”

Nsanzabera yirinze kwemeza ko ihene bariye ariyo nyirabayazana ariko ahamya ko abayiriyeho bose baranzwe no gucibwamo abandi bakaruka cyane ari nayo mpamvu bahisemo kubajyana kwa muganga.

Kuri ubu aba baturage baracyarwariye ku kigo Nderabuzima cya Remera mu gihe ngo bagitegereje ibizami bafashwe ngo hamenyekane icyabateye uburwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *