Abantu bari kurimbuka muri Mozambike amahanga arebera!

Abantu barenga 50 bo mu majyaruguru ya Mozambique bishwe baciwe imitwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu, nkuko igitangazamakuru cya leta kibivuga.

Amakuru avuga ko izo ntagondwa zahinduye icyari ikibuga cy’umupira w’amaguru cyo muri icyo cyaro kikaba “ahantu ho kwicira”, aho zaciye imitwe abo bantu zikanacagagura imirambo yabo.

Abandi bantu benshi na bo bishwe baciwe imitwe, nkuko igitangazamakuru cya leta gikomeza kibivuga.

Uku kwica abantu baciwe imitwe ni bwo bwicanyi bwa vuha aha bubayeho mu ruhererekane rw’ibitero bya kinyamaswa izo ntagondwa zikomeje kugaba mu ntara ya Cabo Delgado ikungahaye ku bitoro, kuva mu mwaka wa 2017.

Abantu bagera ku 2,000 bamaze kwicirwa muri ibyo bitero naho abagera hafi ku 430,000 bataye ingo zabo muri iyo ntara ituwe ahanini n’abayisilamu.

Izo ntagondwa zikorana n’umutwe w’intagondwa wiyita leta ya kisilamu (IS), zikamera nk’iziwuhagarariye muri ako karere k’amajyepfo y’Afurika.

Uwo mutwe wagendeye ku bukene no kubura akazi birangwa muri ako karere, ubundi winjiza urubyiruko rwaho mu barwanyi bawo, muri gahunda ufite yo kuhashyira ubutegetsi bugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Abaturage benshi bahatuye binubira ukuntu nta kintu kigaragara bungukira mu kuba iyo ntara ikungahaye ku mabuye y’agaciro no ku bitoro (peteroli idatunganyije).

Umunyamakuru wa BBC Jose Tembe uri mu murwa mukuru Maputo, avuga ko bishoboka ko icyo gitero ari cyo cya mbere kibi cyane gikozwe n’izo ntagondwa.

Abantu benshi baguye mu kantu, ndetse barimo gusaba ko imirwano yarangira mu mahoro, nkuko uwo munyamakuru wa BBC akomeza abivuga.

Ibiro ntaramakuru bya leta ya Mozambique bisubiramo amagambo y’abarokotse icyo gitero bavuga ko abagabo bitwaje imbunda bateraga hejuru bati “Allahu Akbar” (“Imana ni yo nkuru”), bararasa, batwika n’inzu z’abaturage ubwo batera icyaro cya Nanjaba ku wa gatanu.

Abantu babiri baciwe imitwe muri icyo cyaro naho abagore benshi barashimutwa, nkuko ibyo biro ntaramakuru bya leta bibivuga.

Ibyo biro ntaramakuru bivuga ko irindi tsinda ry’intagondwa zakoze ikindi gitero cya kinyamaswa mu cyaro cya Muatide, aho zaciye imitwe abantu barenga 50.

Abaturage bagerageje guhunga barafashwe bajyanwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru aho bishwe baciwe imitwe, imirambo yabo icibwamo ibice guhera ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Pinnancle News kitabogamiye kuri leta.

Leta ya Mozambique yasabye ubufasha bw’amahanga mu guhashya izo ntagondwa, ivuga ko ingabo zabo zicyeneye amahugurwa yabugenewe ngo zishobore guhangana n’izo ntagondwa.

Mu kwezi kwa kane, abantu barenga 50 baciwe imitwe cyangwa bicwa barashwe mu gitero cyo mu cyaro cyo muri iyo ntara ya Cabo Delgado.

Ndetse no mu ntangiriro y’uku kwezi kwa 11, abantu icyenda bishwe baciwe imitwe muri iyo ntara.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inavuga ko ingabo za Mozambique zagiye zisagarira abaturage, harimo kubafunga nta kigendeweho, kubakorera iyicarubozo no kubica, mu bikorwa byazo byo guhangana n’izo ntagondwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *