Abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza bajya gusenga

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gicumbi yafashe abantu 25 bari gusengera mu rugo rw’umuturage, ruri mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Abafashwe ni abo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bazwi nk’Abagorozi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, abasaba kurushaho kwitwararika birinda kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

Ati “Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi kiri kwica abaturage bagenzi babo. Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo.”

Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

Mu bafashwe harekuwemo abana icyenda n’abagore babiri bonsa, abandi 13 batwarwa kuri Stade ya Byumba kugira ngo bigishwe banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya. Umuturage wari uyoboye amasengesho mu rugo iwe yajyanwe gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 30 Mata 2021, ryerekanye ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abantu 29 banduye Covid-19 aho abaturage basabwe kutirara kuko iki cyorezo kitaracika burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *